Umushyikirano 19: Abanyeshuri b’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’Intambara yo muri Ukraine bijejwe ubufasha na Leta

Perezida Kagame yemereye ubufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda bahoze biga muri Ukraine, bakaza guhunga intambara y’icyo gihugu n’u Burusiya, kuri ubu bakaba biga muri Pologne.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Leta izafasha aba banyeshuri ubwo yakiraga ibitekerezo n’ibibazo by’abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku wa Kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2024.

Sine Denise wiga mu Mwaka wa Kane muri Kaminuza y’Ubuvuzi muri Pologne yashimye Leta yabagobotse ubwo Ukraine bigagamo yatangiraga kugabwaho ibitero n’u Burusiya ku wa 24 Gashyantare 2022.

Ati “Twanyuze mu bikomeye ariko inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cyacu zatubaye hafi cyane cyane Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne. Baraduhumurije, baradusanganiye muri byose ndetse badufasha gusubira mu Rwanda.’’

Yavuze ko ubwo intambara yatangiraga yumvaga intego ye yo kuzaba umuganga irangiye ariko ubuyobozi bwiza bwatumye inzozi ze zikomeza kuba impamo, babasha gukomeza kwiga.

Ati “Turi abanyeshuri batandatu, bane tugeze mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubuvuzi, abandi bari mu mwaka wa kabiri. Turiga neza turatsinda. Ikibazo dufite ni uko amashuri hano ahenze cyane ku buryo akubye inshuro eshatu ayo twishyuraga muri Ukraine. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twabasaga inkunga cyangwa inguzanyo, uko yaba ingana kose yadufasha.’’

Mu gusubiza uyu munyeshuri, Perezida Kagame, yijeje aba banyeshuri ko Leta izabafasha kwiga.

Ati “Iby’abanyeshuri byo nta kibazo gikwiye kuba kiriho, Leta izabikemura nta kibazo.”

Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Uburezi n’uw’Ubuzima gukemura icyo kibazo ntihazagire unanirwa amashuri kubera ko yabuze ubushobozi.

Pologne iri mu bihugu bisanzwe bibarizwamo Abanyarwanda benshi bahiga ndetse ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu bijyanye n’inzego zirimo n’uburezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *