Umushyikirano 19: Abanyarwanda bihagije mu Biribwa ku kigero cya 75%

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko kuri ubu kwihaza mu biribwa bigeze hejuru ya 75% kuko habonetse umusaruro uhagije, hakaba hasigaye umukoro wo kuwubungabunga. 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro cyavugaga ku kubaka ubukungu bwihagazeho kuri uyu munsi wa 1 w’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 19.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano y’ubushize hari hagaragajwe ikibazo cy’ibiribwa, ndetse hafatwa n’umwanzuro w’uko umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ugomba kongera.

Mu nama y’igihugu y’umushyirano yatangiye kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yaje avuga ko azanye inkuru nziza.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi ashimangira ko igihugu gifite gahunda zo gukomeza kongera umusaruro harimo n’uw’amafi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko abagera kuri 80% by’Abanyarwanda bihagije mu biribwa.

Gahunda ya Girinka irimo kuba igisubizo mu iterambere ry’abaturage no kuzamura imibereho yabo.

Muri 2006 umunyarwanda yanywaga litiro 20 ku mwaka ubu ageze kuri litiro 78 ku mwaka.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel we yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyasanze inzego z’ubukungu bw’igihugu, ingamba n’igenamigambi bihamye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *