Mercato – Rwanda: Shabani Hussein “Tshabalala” yagarutse muri AS Kigali

Rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, Shabani Hussein “Tshabalala”, yongeye kugaruka mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali, nyuma y’Amezi hafi 5 ayiteye umugongo.

AS Kigali yahaye uyu mukinnyi, amasezerano y’Amezi 6, azarangirana na Shampiyona y’i 2023/24 mu Mpeshyi y’uyu Mwaka.

Shabani Hussein yari yerekeje mu Ikipe ya Al Taawon yo muri Libya muri Kanama y’Umwaka ushize.

Ukugaruka kwe muri AS Kigali, kwemejwe kandi nyuma y’uko impande zombi zemeranyijwe gusesa amasezerano.

Ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, AS Kigali yagize iti:“Yongeye kugaruka. Turizera ko ba myugariro b’amakipe yanyu bamwiteguye. Ikaze na none mu Rugo, Tchaba (Hussein)”.

Shabani w’Imyaka 32 y’amavuko kuri ubu, yitezweho na AS Kigali kuyifasha kuyikura mu rwobo irimo rurimo urwo kuba iri mu myanya ya Shampiyona ku rutonde rw’agateganyo by’umwihariko no kuyifasha gusezerera Ikipe ya APR FC mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro utegerejwe kuri uyu wa Gatatu.

Twibutse ko, uretse gukinira AS Kigali, Shabani yakiniye amakipe arimo Vital’O FC mu Burundi, Amagaju FC, Bugesera FC na Rayon Sports FC zombi zo mu Rwanda.

Shabani Hussein has signed a six-month deal with AS Kigali-courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *