Ububanyi n’Amahanga: Général Mamadi Doumbouya ategerejwe i Kigali

0Shares

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée -Conakry, Général Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu ruzinduko azagirira mu Rwanda ku wa 25 Mutarama mu 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée –Conakry byatangaje ko Général Doumbouya azajya mu Rwanda ku butumire bwa mugenzi we, Paul Kagame.

Amakuru y’uko Général Mamadi ategerejwe i Kigali, yatangajwe anyujijwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Guinée -Conakry.

Muri Mata y’Umwaka ushize w’i 2023, Perezida Kagame yari yasuye Guinée -Conakry, ndetse anataha Umuhanda wamwitiriwe.

Mu 2021, nibwo Mamadi Doumbouya yagiye ku butegetsi nyuma yo kuyobora agatsiko ka Gisirikare hakiritse Perezida Alpha Conde.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, mbere y’uko yerekeza i Kigali, Mamadi Doumbouya yahawe Ipeti riruta ayandi muri Guinée -Conakry, Ipeti rya Général.

Image
Muri Mata y’Umwaka ushize, Perezida Kagame yakiriwe i Conakry na mugenzi we Doumbouya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *