Umushyikirano 19: Dr Ngirente yatanze ihumure ryo gukemura burundu ibijyanye no gutwara abagenzi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente yagarutse ku ngamba zo gukemura burundu ikibazo cyo gutwara abagenzi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ko mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, hari bisi 140 zizagurwa ziyongera kuri 200 zamaze kugezwa mu gihugu.

Muri izo bisi 200, hari 100 ziherutse gushyirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali mu gihe izindi 100 zizagera mu Rwanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Ibi Umukuru wa Guverinoma yabigarutseho ubwo yagaragarizaga abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 irimo kuba, imwe mu myanzuro yagezweho mu nama nk’iyi iheruka.

Muri rusange, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko imyanzuro yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye muri Gashyantare 2023, yashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 91%.

Hagamijwe kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yatangaje ko havuguruwe imicungire y’uburyo bwo gutwara abagenzi hanongerwa umubare w’imodoka nini.

Yagize ati:“Umubare nyawo tuzagura wa bisi zizagera kuri 340. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, izakomeza no mu ntara.”

Mu rwego rwo gukomeza gutunganya ibikorwaremezo bifasha mu koroshya ubuhahirane no gutwara abantu n’ibintu, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko hubatswe imihanda ya kaburimbo ihuza uturere dutandukanye ireshya n’ibilometero bisaga 1.600.

Imwe muri iyi mihanda irimo Base-Rukomo-Nyagatare, Kagitumba-Kayonza-Rusumo, Ngoma-Bugesera-Nyanza, Huye-Kibeho na Pindura- Bweyeye.

Yavuze ko hanubatswe imihanda mishya ifite ibilometero 237 mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi hagamijwe gukomeza gufasha abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro wabo ku isoko, hirya no hino mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *