Umuryango wa Keza na The Trainer wibarutse Imfura

Umunyamideli NIYIGENA Solange uzwi ku mazina ya Keza Terisky yibarutse Umwana w’Imfura yabyaranye na Laurien Izere uzwi ku mazina ya The Trainer, uyu akaba asanzwe azwiho gukoresha imyitozo ngororamubiri ndetse no gukora imideli y’abagabo.

Iyi nkuru yabaye Kimomo mu ijoro ryakeye, ubwo The Trainer yasangizaga abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ifoto afashe mu Kiganza cy’Imfura ye, maze yerekana amarangamutima yakurikiye uku kwibaruka.

Amakuru agera kuri THEUPDATE avuga ko Keza yabyariye mu Bitaro bizwi nko kwa Nyirinkwaya i Remera mu Mujyi wa Kigali ndetse ko ntakibazo yagize ubwo yabyaraga.

Tariki y a 17 Mata 2022, nibwo The Trainer yambitse Impeta Keza, amusaba ko bazabana akaramata nawe arabyemera.

Nyuma y’uko amwambitse Impeta, haje amakuru avuga ko batakiri mu rukundo ibyo benshi bise ibidashoboka.

Aba bombi bongeye gutungurana, ubwo The Trainer yabaga uwa mbere mu kujya kureba Umwana, mu gihe bivugwa ko bacagicana uwaka.

Mu kwishimia uyu Mwana, The Trainer yashyize hanze Ifoto afashe Urutoki rwe

 

Photos: Keza Terisky sizzles in see through | Showbizuganda

Keza Terisky agiye kwibaruka imfure ye na The Trainer biteguraga kurushinga  • IBICU

The Trainer yemeye ko Keza atwite umwana we kandi - Inyarwanda.com

Keza uherutse kwambikwa impeta na The Trainer yagize icyo amubwira - YEGOB

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *