Bollywood: Rurangiranwa mu gukina Filime ‘Satish Kaushik’ yitabye Imana ku myaka 67

Kaushik azwi nk’umukinnyi wa Filimi wakunze kuba umukinankuru usetsa abantu muri Filimi zitandukanye za Bollywood, yitabye Imana ku myaka 67 y’amavuko.

Amakuru y’urupfu rwe yahamijwe na mugenzi we w’umukinnyi wa Filimi, Anupam Kher abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Kaushik yamenyakanye muri Filimi yiswe ‘Mr India’ na ‘Rendez-vous à Brick Lane’. Yatsindiye ibihembo by’umukinnyi mwiza wa filimi ukina byendagusetsa ‘Filmfare Best Comedian Award’ inshuro ebyiri, mu 1990 kuri Filimi yitwa ‘Ram Lakhan’ no mu 1997 ku yitwa ‘Saajan Chale Sasural’.

Kher watangaje iby’urupfu rw’uyu mukinnyi yagize at:

Ndabizi, urupfu ni ukuri kw’iyi Si umuntu atabona aho ahungira. Ariko sinigeze ntekereza na rimwe mu nzozi zanjye ko nzandika ibintu nk’ibi ku nshuti yanjye SatishKaushik, mu gihe yari akiri muzima. Aka ni akadomo kagiye ku bucuti bw’imyaka 45 mu buryo butunguranye. Ubuzima ntibuzongera kuryoha udahari SATISH!

Impamvu z’urupfu rwa Kaushik ntiziramenyekana, ariko abakinnyi benshi bo muri Bollywood bohereje ubutumwa bw’akababaro batewe no kubura Kaushik.

Umukinnyi wa Filime, Kangana Ranaut, yanditse ku rubuga rwa Twitter agira ati:

Kubyukira ku nkuru nk’iyi y’incamugongo! Yari umuyobozi wanjye mwiza, yari umukinnyi wa Filimi n’umuyobozi wazo Rurangiranwa. SatishKaushik ji, yari umugabo ugwa neza, … azahora yibukwa.

Satish yavukiye i Mahendragarh mu Majyaruguru ya Leta ya Haryana mu Buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *