Ibikoresho by’ibanze bizafasha mu gukora Inkingo bitegerejwe i Kigali

Mu Cyumweru gitaha, u Rwanda ruzakira kontineri zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.

Ni uruganda ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa COVID-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer.

Muri gahunda icyo kigo cyihaye cyo guhererekanya ikoranabuhanga mu gukora inkingo hagamijwe koroshya uburyo ibihugu cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere bizibona, uruganda rwa mbere rugiye kubakwa mu Rwanda.

Ni gahunda izatuma n’ibihugu bya Sénégal na Afurika y’Epfo bibona bene izi nganda, ndetse iyi gahunda ikazagera hanze ya Afurika.

Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.

Ni uruganda rwagenewe ubutaka bungana na metero kare 30.000, mu buryo bw’ibanze rukazaba rugizwe n’inyubako ebyiri zigizwe na kontineri nini zizwi nka BioNTainers.

Imwe izakorerwamo Messenger RNA (mRNA) yifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Iha umubiri amakuru ukeneye, ugakora protein iwufasha kubaka ubwirinzi ku ndwara cyangwa virus runaka.

Itandukanye n’uburyo busanzwe bwifashisha virus idashobora gutera uburwayi mu gukora Inkingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *