Umunyarwandakazi utwara Ikamyo zambukiranya Imipaka yatangaje abatari bacye

Umugore w’Umunyarwanda utwara ikamyo zambukiranya imipaka benshi batangarira ngo yatinyutse kuzitwara kuko yabivukiyemo, akabikora abigatanije no gusenga kuko n’ababyeyi be ari abakiritso.

Uwantege Iréne”, akomoka mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Muganza, ahazwi nko kuri “Cimerwa”.

Avuka ku mugabo witwa “Innocent” nawe ukora uyu mwuga wo gutwara imodoka Nini za rutura, akaba nawe abimazemo imyaka myinshi, aho uyu ‘Irene’ avugako yavutse asanga papa we akora uyu mwuga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe uko abaho muri ubu buzima bwo gutwara no kumenya urugo?

Ati:“Uhuje aka kazi n’ibyo mu rugo washiduka byose byivanze, iyo ntari mu rugo, umukozi ararucunga, umugabo wanjye nawe akora akazi nk’ako nkora, dufite umwana umwe nawe amaze kuba umusore kuko aniga abayo, iyo yatashye agerageza kubishyira kuri gahunda akaba azi ko ababyeyi be tudahari Kandi iyo dutashye n’umugabo wanjye dutahira rimwe tukanagendera rimwe”.

Asubiza ku mpamvu yahisemo gukora aka kazi, yavuze ko yabonye ubuzima hano hanze uko bugoye nta mpamvu atagakora, kuko kuri ubu bigoye gusaba akazi ngo ukabone.

Avuga kuko yitinyutse nk’umugore kandi bitamenyerewe ko aka kazi ko gutwara imodoka Nini gakorwa n’abagore?

Yasubije ko kuba yari afite Papa we ubirambyemo kandi wamutinyuraga, atari gutinya.

Akomeza avuga ko iyo ari mu rugo aruhuka afata umwanya agasenga, akagira n’indi mirimo akora iwe mu rugo kugira ngo harusheho gusa neza kuko byose bitaharirwa umukozi ngo bitungane.

Asubiza kuko abaho iyo ari mu muhanda kandi ashobora kumara iminsi ataragera iyo ajya?

Ati:”Ubuzima tubamo iyo dutwaye kandi dushobora gutinda kugera iyo tujya, izi modoka dutwara ziba zifite aho kuryama, aho kubika ibikoresho binyuranye n’ibyo kurya, mbese ntakibazo tugira ngo twabura uko twiyitaho”.

Kimwe mu kintu kibagora ni ukubona uburyo bwo kwivuza

Ati:”Iyo tugenda muri iyi mihanda tugorwa no kubona uko twivuza iyo turwaye, kuko tuba dukora urugendo rurerure cyane tunyura mu mihanda mibi bigoranye kubona ivuriro, kuko ntabwo dukorera muri ibi bihugu bidukikije (Tanzania, Uganda, Kenya na Kinshasa) gusa kuko tugera na za Somariya, Soudani n’ahandi. Kandi ahenshi tuba duca mihanda iba ari mibi irimo amashyamba, ubunyerezi kuburyo Uba usabwa kwitwararika cyane”.

Kuko yiyumva kuba ari umwe mu bagoreabatwara izi modoka za rutura?

Yavuze ko abikinda cyane kandi ko yifuriza n’abandi bagore gutinyuka kuko ntakazi kagenewe abagabo n’akagenewe abagore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *