Yapfuye yitangira Umuvandimwe We

Phil Dowdell w’imyaka 18 yasunitse hasi mushiki we Alexis Dowdell wari wagize isabukuru, ubwo amasaha yari atangiye kuvuga mu birori byarimo bibera mu nzu y’urubyiniro “Dadeville Alabama”.

Aya masasu yafashe Phil nyuma gato apfira  mu maboko ya mushiki we Alexis, muri uyu mwaka muri ‘US’ hamaze gupfa abantu benshi baraswa bari mu kivunge aho ubu bigizi bwa nabi, bimaze gukorwa inshuro 160 n’abantu batarabasha kumenyekana.

Alexis yavuze ko ubwo amasasu yatangiraga kuvuga yamusunitse hasi mbere y’uko batandukana muri ako kavuyo ko gukiza amagara, nyuma yongeye kubona Phil arimo gusamba atabasha kuvuga nubwo yafunguye amaso ye ubwo yari amufashe mu maboko.

Alexis na nyina Latonya Allen, babwiye BBC ko batazi ikintu cyatumye uwo muntu aza kubarasa, Allen kandi avuga ko umuhungu we yamuteraga ishema muri byose . ATI

Igice cy’umutima wanjye cyamvuyemo, yari kurangiza amashuri mu kwezi gutaha, aho kujya mu birori byo gusoza amashuri, ubu nzajya ku irimbi kureba umuhungu wanjye.

Polisi ntiratangaza byinshi ku ukekwa ho ubu bugizi bwa nabi n’icyabimuteye, yasabye Abaturage Kandi ko bakomeza kubaha amakuru yose baba bazi kugirango hakomeze gushakishwa uyu mugizi wa nabi doreko kugeza ubu atari yafatwa.

Uretse Phil waburiye ubuzima muri ubu bwicanyi mu bantu 32 bakomeretse, hamenyekanye abandi batatu bapfuye; Rhaunkivia Smith w’imyaka 17, Marsiah Collins w’imyaka 19, Corbin Holston w’imyaka 23 n’abandi batarabasha kumenyekana. Allen umubyeyi wa Phil we akavuga akeka ko uku kurasa mu kivunge  bitakozwe ahubwo bari abantu benshi.

Bamwe muri aba barashwe bakagasiga ubuzima, uwitwa Shaunkivia nawe yari buzarangirize amashuri rimwe n’uyu Phil nawe waburiye ubuzima muri ako kabyiniro, uwitwaga Collins we yakinaga umupira w’amaguru aho yigaga muri Kaminuza ibijyanye n’amategeko, naho Holston we yaje muri ibi birori aje kuburira umwe mubo mu muryango we ngo kuko yari yumvise ko muri ako kabyiniro hashobora kuza kubera ikintu kibi, nkuko byatangajwe n’abo mu muryango we.

Allen akomeza avuga ko mbere y’iri rasa yabanje kumva ibihuha bivugwa ko muri ibi birori haba hinjiye umuntu ufite imbunda.

Aravuga ngo:”Yinjira yabanje kuzimya amatara ajya aho Dj acurangira, arangije afata ijambo avugira mu indangururamajwi abwira abari aho ko umuntu winjiye  afite imbunda yasohoka akabavira mu birori”.

Ngo yabonye ntawumusubije nibwo yahise azimya amatara y’urumuri rwinshi maze ibirori birakomeza.

Allen akomeza avugako nyuma y’aho gato aribwo hahise hatangira akajagari muri iyo nzu nto y’imyidagaduro.

Alexis yavuze ko ubwo yasohokaga ahunga uwo mwicanyi wabakurikiranaga aho bihishe, yaje kugarura ubwenge agasubira muri iyo nzu agasanga musaza we arimo kuva amaraso menshi agahitamo kumugunaho kuko yabonaga akomeje guta ubwenge.

Umuyobozi w’aka gace byabereyemo akavuga ko byari bikabije kuko uburyo yabibonye atigeze abibona ubwo yari umusirikare muri Vietnam akomeza avuga ko yabonaga imyenda yuzuye amaraso iri hasi abantu bakomeza kuboroga ari nako imirambo yajyanwaga ahabugenewe.

Kugeza ubu, inshuro zigera ku 160 zimaze gukorwamo ubu bwicanyi bwo mu kivunge benshi muri Amerika barinubira amategeko yemerera abantu gutunga imbunda, bagasanga iri tegeko ryakogombye guhindurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *