Menya impamvu impushya z’agateganyo zakorewe hagati ya 2018 na 2021 zongerewe igihe

Polisi y’u Rwanda ivuga ko impamvu impushya z’agateganyo zakorewe hagati ya 2018 na 2021 zongerewe igihe, ari ukubera ko mu gihe abashakaga kwiyandikisha gukorera impushya za burundu muri 2020 na 2021, iyo serivisi itatangwaga bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Bamwe mu biga gutwara ibinyabiziga bavuga ko kuba impushya zabo z’agateganyo bakoreye hagati y’umwaka wa 2018 na 2021 bemerewe kuzikoresha biyandikisha gukorera impushya za burundu, byabahaye amahirwe yo kwiga bashyizeho umwete kugira ngo bazatsinde ibizamini.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga avuga ko abarebwa n’iyi gahunda ari benshi hakaba hari uburyo bazakoresha kugira ngo bibafashe kwiyandikisha.

Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, rivuga ko abafite impushya z’agateganyo zatanzwe hagati ya 2018 na 2021 basabwa kubahiriza igihe bahawe cyo kugeza ku itariki 31 z’ukwa 12 uyu mwaka, kuko nyuma y’icyo gihe izo mpushya zizata agaciro.

Ku bafite impushya z’agateganyo zatanzwe muri 2022 na 2023 bo bazakomeza gukurikiza amategeko asanzweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *