Rwanda: Abavunjayi basabwe kunoza imikorere

Abakora akazi ko kuvunja amafaranga y’amahanga mu Rwanda, barasabwa kunoza imikorere yabo kugira ngo idaha urwaho iterankunga ry’iterabwoba ndetse n’iyozandonke.

Uko isi irushaho kuba umudugudu niko ibyaha by’iterabwoba ndetse no guhererekanya amafaranga yavuze mu gukora ibyaha bigenda bifata intera ibizwi nk’iyezandonke.

Ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abavunja amafaranga na Banki nkuru y’u Rwanda, kuri uyu Gatatu abavunjayi, bakanguriwe kwirinda kuba ikiraro cy’ibyaha bishobora guturuka mu ihererekanya ry’amafaranga.

Umyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo kugura no kugurisha amadevize, Muhigi Zephanie, avuga ko biteguye ko amakosa yagaragaye mu rwego bakoreramo azagabanuka ndetse n’ubugenzuzi mpuzamahanga nibuza buzasanga u Rwanda rukora mu buryo bukwiye

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka hazaba igenzura mpuzamahanga ku Rwanda ryo kureba uko abakora umwuga wo kugura no kugurisha ama devize bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *