Ubuholandi: Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi


image_pdfimage_print

Mu Buholandi hatashywe ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rukaba arirwo rwa mbere rwubatswe mu Buholandi.

Ni igikorwa cyitabiriwe na ambassaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, Christine Safari, umuyobozi w’umuryango Ibuka mu Buholandi, abanyarwanda baba mu Buholandi n’inshuti zaho n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’u Buholandi.

Ni urwibutso rwubatse mu cyanya cy’ubukerarugendo cya Beatrix Park mu mujyi wa Amsterdam.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye kuko ari ahantu abanyarwanda baba mu Buholandi barokotse jenoside yakorewe abatutsi bashobora kunamira ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urwibutso rwubatse mu cyanya cy’Ubukerarugendo cya Beatrix Park mu Mujyi wa Amsterdam.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *