“Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’inshingano za buri wese” – Ambasaderi Antoine Anfré 

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre asanga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri wese, kuko ari uguha agaciro Abatutsi b’inzira karengane bishwe muri Jenoside.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre avuga ko imiryango mpuzamahanga ikwiye kujya yumva zimwe muri disikuru ndetse n’abantu ku giti cyabo batabariza  bihugu birimo kwerekeza mu bihe bibi nk’ibya Jenoside yakorewe abatutsi  aho gutegereza gutabara igihe cyararenze.

Avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri wese mu rwego rwo guha agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Ku cyicaro cya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda hari kimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iki kimenyetso niho hari urutonde rw’abahoze ari abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bamenyekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *