Umunsi mpuzamahanga w’Umugore: Imibare y’Abagore bari mu mirimo inyuranye mu Rwanda iracyari mike ugereranyije n’Abagabo

Umunsi mpuzamahanga w’abagore ubaye muri uyu mwaka wa 2023 mugihe icyuho kinini kiri hagati y’abagabo n’abagore mu bijyanye n’imyanya y’imirimo kikiri kinini nubwo mu Rwanda hari abagore n’abakobwa benshi batinyutse imirimo ubusanzwe yarimenyerewe ko ari iy’abagabo.

Muri imwe muri Salon de Coiffure iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, Umuhoza Rosine niyo akoramo yogosha abakiriya nk’ibisanzwe. Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa bake batinyutse gukora uyu muwuga mu gihe benshi bakunze gukora isuku no kumesa mu mitwe y’abakiriya.

Ku rundi ruhande Uwamahoro Rosine ni umukobwa udatinya kujya mu nama zikomeye n’ahateraniye abakomeye mu mwuga we wo gufata amashusho. Avuga ko gukunda uyu mwuga byatumye arenga inzitizi z’abibazaga ko uyu mwuga ari umwihariko w’abagabo.

Ku myaka 24, Umulisa Aline avuga ko aterwa ishema no kubona ari umwe mu mpuguke mu by’ubwubatsi urimo gukurikirana igikorwa cyo kubaka no kwagura Stade Amahoro.

Impuguke mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Actionaid Uwiragiye Anatole avuga ko guhatanira amasoko ya leta binyuze mu ikoranabuhanga hagati ya 2016-2019 abagore bashoboye kuyahatanira ari 17.9% babonye 5% gusa by’agaciro k’ayo masoko yose yatanzwe, bivuga ko banatsindiye amasoko macye cyane kandi nayo mato mato.

Kugeza ubu abagore bari mu mirimo y’ubwikorezi bukoresha imodoka n’amapikipiki muri rusange ni 3.2% mugihe abagabo ari 96.8%.

Mu mirimo ya tekinike abagore bayikora ni 17.9% mugihe abagabo ari 82.1%.

Mu mirimo y’ubwubatsi abagore bayirimo ni 14% naho abagabo ni 86%.

Mu bucukuzi abagore bari muri uwo mwuga ni 12.8% abagabo bakaba 86.2%.

Mu ikoranabuhanga abagore ni 38% mugihe abagabo ari  63%.9.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *