Rwanda: Umunsi mpuzamahanga w’Umugore wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’Igihugu


image_pdfimage_print

Abagore bari Mubikorwa by’ubucuruzi bavugako gukoresha Ikoranabuhanga bibafasha kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora nka kimwe mu bibafasha gutuma ibicuruzwa byabo bihatana ku isoko mpuzamahanga ,Ibi ni ibyavuzwe ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’Igihugu.

Abagore baturutse hirya no hino mu gihugu berekanaga ibicuruzwa byabo birimo ibyambukiranya imipaka, aha basanga Ikoranabuhanga ribafasha kwihutisha ibyo bakora.

Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari nako umwana w’umukobwa nawe akangurirwa kuyagana nka kimwe mu byubaka umugore w’ejo hazaza, aha Abakobwa biga ku kigo cyamashuri cya ETP Nyarurema nabo bamuritse Ikoranabuhanga rya Robo (Robot) bahereyo ariko ngo bateganya gukora n’ibindi byisumbuyeho.

Ministiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula wifatanije n’abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare yavuzeko ubu hari gukorwa ibishoboka byose ngo umubare w’abagore bakoresha Ikoranabuhanga rya Telefone wiyongere dore ko ngo ukiri kuri 38,% mu gihugu hose.

Ni ku nshuro ya 42 u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu myaka 28 ishize kur wego mpuzamahanga, u Rwanda rushimwa ubudashyikirwa bwarwo mu gutezimbere umugore mu nzego zose z’Igihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *