Ubuholandi: Raporo y’inzobere yagaragaje ko Ubuzima bwa Félicien Kabuga butamwerera kwitabira Urubanza mu Rukiko

Ingingo ya raporo y’inzobere ijyanye n’ubuzima bwa Félicien Kabuga uregwa Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ni yo yihariye iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu, ikaba ivuga ko uko ubuzima bwe bumeze “budatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo”.

Ni raporo y’inzobere mu buvuzi zihabwa akazi n’uru rugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda, itangwa nyuma ya buri minsi 14.

Kuri iyi nshuro, iyi raporo, izwi ku mpine ya raporo ya UNDU (United Nations Detention Unit) y’uru rugereko rw’i La Haye mu Buholandi, irimo ko “ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe” bwa Kabuga “bwagabanutse”, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Iyi raporo, yavuzwe mu rukiko ko iri ku mapaji atatu, inavuga ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa (“clinical dementia”).

Iburanisha rya none ryaranzwe n’ibitekerezo by’uruhande rw’ubushinjacyaha – bwitabiriye buri i Arusha muri Tanzania bukoresheje uburyo bw’amashusho – n’uruhande rwunganira Kabuga, rwari ruri mu rukiko i La Haye.

Kabuga, inyandiko y’urukiko igaragaza ko afite imyaka 88, yari akurikiye iburanisha mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’urukiko. Nta jambo yahawe, ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Ubwo yari ahawe ijambo, Rupert Elderkin, mu izina ry’itsinda ry’abashinjacyaha yavuze ko ibyuko ubuzima bwa Kabuga butuma adashobora kwitabira urubanza rwe ari ikintu gishobora kugenda gihinduka uko igihe kigenda gishira.

Yavuze ko na mbere yuko iburanisha ritangira mu mizi, Kabuga yagiye agira ikibazo cy’ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe kandi ko nyuma hari intambwe yagiye atera mu buzima bwe.

Umushinjacyaha Elderkin yavuze ko guhagarika uru rubanza byaba ari “uguhutiraho”, ko ari ibintu byakorwa ari uko uregwa yapfuye, kandi ko ibyo atari ko bimeze ubu muri iri buranisha.

Yasabye ko Kabuga yazakorerwa andi masuzuma, byaba ngombwa urubanza rukaba ruhagaritswe by’igihe runaka, rukazongera rugakomeza, n’umutangabuhamya KAB041 akabona umwanya wo gusoza ubuhamya bwe bushinja Kabuga.

Yavuze ko gukomeza uru rubanza rwa Kabuga bifite “inyungu ikomeye kuri rubanda”, ku bagizweho ingaruka na jenoside no ku bishwe muri jenoside, no ku Banyarwanda muri rusange.

Elderkin yananenze ingano y’iyi raporo y’inzobere – iri ku mapaji atatu – ngo kuko idatanga ibisobanuro birambuye cyane nk’iyo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2022.

Yanavuze ko bibayeho ko Kabuga arekurwa, yajyanwa mu gihugu afitemo ubwenegihugu, ari cyo u Rwanda.

Umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy yibukije ubushinjacyaha ko iyi raporo y’inzobere yakozwe ku busabe bw’uru rugereko kandi ko izo nzobere zakurikije ibyo zari zasabwe, muri iyo raporo zikanavuga ko ikibazo Kabuga afite cy’ubuzima “kizahoraho”.

Ku ruhande rwunganira Kabuga, rwo rusanga nta kintu gishya kiri muri iyi raporo.

Umunyamategeko Emmanuel Altit, mu izina ry’iryo tsinda yavuze ko iyi raporo nta kindi ikora kitari “gushimangira” ibyo ubwunganizi bwa Kabuga ngo bumaze amezi bubwira uru rukiko, kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2022.

Muri amwe mu maburanisha yo mu minsi ya vuba aha ishize, Maître Altit yagiye anyuzamo akumvikana abwira umucamanza Bonomy ko abona Kabuga yasinziriye, ariko iburanisha rigakomeza nyuma y’igihe gito bigaragaye ko yongeye kuba maso.

Hasabwe ko Kabuga ‘arekurwa aka kanya’

Ku ndeshyo y’iyi raporo, Altit yavuze ko iyi raporo itanga amakuru mu buryo “busobanutse neza kandi mu magambo macyeya”, ko ivuga ko Kabuga adashoboye kwitabira urubanza rwe, urukiko rukaba rukwiye kwakira uko “kuri” kuvuye muri raporo y’inzobere.

Altit yavuze ko iyo raporo ivuga ko Kabuga ari umuntu “udasobanukiwe n’isi ari kubamo”, asaba ko kubera iyo mpamvu Kabuga “arekurwa aka kanya”, ko ibitari ibyo byaba bibangamiye uburenganzira bwe.

Altit yavuze ko urugereko nk’uru rw’umuryango w’abibumbye rugomba kuba “intangarugero, nta makemwa”, hatitawe ku byo abategetsi bo mu Rwanda bavuga ku cyemezo cy’urukiko.

Yavuze ko gukomeza uru rubanza byaba ari “ikinamico” kandi ko hakwiye kurebwa icyo ibyo byaba bitanze nk’ubutumwa ku isi bikozwe n’urukiko nk’uru.

Ati: “Ubushinjacyaha burashaka ko urubanza rukomeza, [Kabuga] yaba ameze neza cyangwa atameze neza, icy’ingenzi ni uko akiriho. Ni ko nabyumvise. Ariko ubwo si ubutabera…

“Ni gute umuntu utameze neza yatanga igisubizo kizima? Twemera ko ari bibi cyane, ko atari ibyo gutekerezwa [ko urubanza rwakomeza]”.

Umucamanza Bonomy yavuze ko urukiko uyu munsi rudafata umwanzuro ku kuba Kabuga adashoboye kwitabira urubanza, ariko ko rugiye kubyigaho.

Umucamanza Bonomy yabajije Me Altit igihugu Kabuga afitemo uburenganzira yashobora kujyamo igihe yaba arekuwe, asubiza ko nubwo icyo kibazo atari yacyiteguye Kabuga ari Umunyarwanda ariko ko afite na benewabo (abo bafitanye isano) mu bindi bihugu, ko ashobora kuhajya bitewe n’ibyo bihugu.

Bonomy yamubwiye ko mu mateka y’ubucamanza mpuzamahanga hagiye habaho abantu barekurwa ariko bakabura ibihugu bibakira, bigatuma bakomeza kuba muri gereza. Abaza Altit niba yarigeze aganira na Kabuga ku kuba aramutse abuze igihugu kimwakira byaba ngombwa ko aguma muri gereza.

Altit yavuze ko we ibyo yaciyemo bitandukanye n’ibivugwa na Bonomy, ko yigeze kunganira umuntu mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’Arusha, ubu akaba yararekuwe akaba asigaye aba mu gihugu cy’i Burayi.

Yavuze ko Kabuga afite ubwisanzure bwo kujya aho ashaka igihe yaba arekuwe, bitewe n’impamvu z’umuryango we.

Bonomy yamubajije aho Kabuga yaba agiye by’agateganyo, asubiza ko Kabuga yajya aho ashaka.

Bonomy yabajije umushinjacyaha Elderkin niba hari icyo yifuza kongeraho kuri iyi ngingo ya raporo ku buzima bwa Kabuga, asubiza ko ibyo yavuze mbere ari ho ubushinjacyaha bugihagaze.

Umucamanza Bonomy yavuze ko ku munsi w’ejo ku wa kane urukiko ruzatanga umwanzuro niba ruzakomeza kumva ubuhamya busigaye bwa KAB041 ushinja Kabuga. (BBC)

Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, ubwo yari akurikiye urubanza rwe kuri uyu wa gatatu ari kuri Gereza y’Urukiko

 

Inteko y’abacamanza (bambaye imyenda iriho ibara ritukura), iyobowe n’Umunya-Scotland (Écosse) Iain Bonomy (wa gatatu uvuye ibumoso) yagiye igaragara yungurana ibitekerezo

 

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko nta kuntu uru rubanza rushobora gukomeza

 

Umushinjacyaha Rupert Elderkin yavuze ko raporo y’inzobere idatanga amakuru arambuye cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *