Fireman yasabye Ubufasha bwo kuvuza Umugore we

Uwimana Francis Ivan Rashid Ronald, uzwi ku izina ry’Umuhanzi nka Fireman, yasabye buri wese ubishoboye ko yamutera inkunga akabasha kuvuza umugore we Kabera Charlotte wavunitse Igufa ry’Urutirigongo nyuma yo gukora Impanuka.

Kabera Charlotte yakoze Impanuka ari hamwe na Fireman tariki ya 08 Gashyantare 2023.

Nyuma y’iyi Mpanuka, Fireman yatwaye umugore we mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, abwirwa ko atabazwe bishobora kumuviramo n’ubumuga bwa burundu.

Tariki ya 05 Werurwe 2023, nibwo umugore we yagejejwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho agomba kubagirwa.

Kuri ubu, Fireman avuga ko kumubaga bihenze cyane kandi byaje bitunguranye ku buryo bimugoye.

Akaba asaba ko umugiraneza wese waba afite icyo yamufasha yamuba hafi, Umugore we akavuzwa.

Gufasha Umuryango wa Fireman, ubufasha wabutanga kuri Nimero ya Telefone ngendanwa 0787708366 ibaruye mu Mazina ya (Uwimana Francis).

Fireman na Kabera Charlotte basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 04 Mutarama 2022, mu Muhango wabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

One thought on “Fireman yasabye Ubufasha bwo kuvuza Umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *