Nyagatare: Abahoze ari Abafutuzi bashinze Uruganda rwabafashije kwigirira Ikizere


image_pdfimage_print

Abagore bibumbiye muri Koperative Icyerecyezo cyiza Matimba ikorera mu Murenge wa Matimba ho mu Karere ka Nyagatare barishimira aho bageze mu rugendo rw’iterambere nyuma yo gushinga uruganda ruciriritse rukora ibinyobwa, aho bari bamaze kureka umurimo ugayitse wo kwinjiza magendu  mu gihugu.

Ni abagore bose hamwe batuye mu Murenge wa Matimba.

Kuva mu mwaka wa 2016 nibwo batangiye uruganda rukora divayi mu gihingwa cy’inanasi na tangawizi, inanasi bakazikoramo n’imitobe, intumbero ikaba yari iyo kwiteza imbere bakava mu bikorwa bitemewe byo kwinjiza magendu mu gihugu bizwi ku izina ry’ubufutuzi.

Mugihe u Rwanda rurimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, aba banyamuryango b’iyi koperative uko ari 20 bishimira bose inyungu bakura muri koperative yabo harimo no kuba basigaye bagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo, ikindi bagakora bemye badakwepana n’inzego z’umutekano nk’uko byari bimeze mbere bakiri mu bufutuzi.

Koperative Icyerecyezo cyiza Matimba ikoresha abakozi basaga makumyabiri.

Ibinyobwa ikora kugeza ubu iracyabikora mu buryo bwa  gakondo kubera ko ubushobozi bukiri buke, ariko inzira yo kujyana n’ibigezweho barayumva bakishimira ko n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwabijeje ubufasha.

Mu karere ka Nyagatare habarurwa koperative zihuje abagore mu bikorwa bifatika by’iterambere zisaga 40, kandi ngo zigenda ziyongera nk’uko amakuru dukesha ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abagore muri aka karere abigaragaza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *