Rayon Sports FC yasezeye ku gikombe cy’Amahoro 2023 ‘ishyira mu majwi FERWAFA’ kuba nyirabayazana

Kuri Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Rayon Sports FC yatangaje ko yikuye mu Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2023, mbere ho amasaha make ngo icakirane n’Ikipe y’Intare FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 wagombaga gukinirwa mu Karere ka Bugesera, kuri Sitade ya Bugesera.

Mu gihe yaganaga ahagombaga kubera uyu mukino, Rayon Sports yamenyeshejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko uyu mukino utakibaye, ahubwo washyizwe ku wa Gatantu w’iki Cyumweru tariki 10 n’ubundi ugakinirwa kuri iki Kibuga, ibyo Perezida wa Rayon Sports Bwana Jean Fidèle Uwayezu yise ko ‘Birenze Imitekerereze ya muntu’.

Ati:

Ibi birenze imitekerereze ya muntu. Ntabwo twakwihanganira iki cyemezo kituguyeho mu minota ya nyuma.

Ibi Bwana Jean Fidèle Uwayezu yabitangaje mu Kiganiro n’Itangazamakuru iyi kipe yateguye ku Biro byayo ku Kimihurura kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Werurwe 2023.

Yakomeje agira ati:

Iki cyemezo twakimenyeshejwe mu gihe abakinnyi bacu bari mu nzira bagana ahagombaga kubera uyu mukino.

Ubwo abakinnyi bacu bari bageze hagati urugendo rubaganisha i Bugesera, nibwo twabonye Ibaruwa twohererejwe kuri Email itubwira ko umukino utakibaye.

Bwana Jean Fidèle Uwayezu yunzemo ati:

Iyi mikino bari kudukina wayita iki?, Ubu ni iki najya kubwira abakinnyi?, Ibi birenze ukwemera.

Mu gihe Rayon Sports yitegura gucakirana na AS Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Weruwe mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Jean Fidèle Uwayezu, agaruka kuri uyu mukino, yavuze ko bakimara kwakira iyi Email ibamenyesha gusubika Umukino, batazuyaje mu kwikura muri iri rushanwa mu rwego rwo kurushaho kwitegura uyu mukino bafitanye na AS Kigali.

Yagize ati:

Ibi ntabwo bishoboka, turi bantu ki bo gukina imikino 2 mu minsi itarenze itatu (3).

Bwana Jean Fidèle Uwayezu wagaragaraga nk’utishimye ku Isura, yakomeje abwira Itangazamakuru ati:

Mumbwire, ni gute umuntu yakina umukino ku wa Gatanu (5), akagaruka mu Kibuga ku Cyumweru?.

Ni gute Ferwafa yahisemo kutubwira ko umukino usubitswe mu gihe hari hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki (Macye) ngo ukinwe?. Ni gute yahisemo gushyira uyu mukino ku wa Gatanu (5) mu gihe ibizi neza ko ku Cyumweru dufite undi mukino wa Shampiyona?. Birashoboka ko haba yari undi wafashwe iki cyemezo atari yo (Ferwafa).

Tumaze kubona ibi, twe nka Komite twahisemo ko ikipe itakomeza gukina Igikombe cy’Amahoro, kuko ntabwo twakomeza kwemera gukorera muri aka Kajagari ko kwirengagiza amategeko kari mu Mupira w’amaguru.

Bwana Jean Fidèle Uwayezu yaboneyeho gutangaza ko ikipe idatewe ubwoba na bucye bw’ibihano byayifatirwa nyuma y’iki cyemezo yafashe, yungamo ko ‘Amategeko agomba kubahirizwa’.

Ati:

Twamenyesheje Ferwafa mu buryo bwanditse ko twikuye muri iri rushanwa, kandi twiteguye kwirengera ingaruka bizatugiraho. Muri Ferwafa hagomba kuba impinduka byanze bikunze. Kuko ntabwo buri gihe twahora twahora muri iyi mikino.

Gusa, ntabwo Bwana Jean Fidèle Uwayezu yigeze atangaza ko Ferwafa iramutse ishyize ibintu ku murongo, Rayon Sports itagaruka ngo yongere ikine iri rushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.

Ati:

Rayon Sports FC ni ikipe ikorera mu murongo unyuze mu mucyo kandi yumvikana. Gusa hari igihe umuntu areba uko ibintu bimeze akabona birenze urugero ndetse bigoye kubyihanganira.

Ni baramuka baje (Ferwafa), bakatwerekana uburyo uyu mukino twari dufite wakinwa binyuze mu mucyo, nka Komite y’Ikipe tuzicara twongere twigire hamwe icyakorwa.

Ibi kandi bikazakorwa mu nyungu z’Ikipe (Rayon Sports) ndetse n’iz’iterambere rya Ruhago Nyarwanda muri rusange.

Rayon Sports FC ni ikipe iza ku mwanya wa Kabiri (2) mu kwegukana Igikombe cy’Amahoro inshuro nyinshi kuko imaze kugira Ibikombe Icumi (10)

Uku kwikura muri iri rushanwa kandi, ibaye Ikipe ya Gatatu (3) iryikuyemo, aho ije ikurikira andi arimo ‘AS  Kigali FC na Gasogi United’ zombi zo mu kiciro cya mbere (1) nazo zarisezeyemo zivuga ko zibona amategeko aringenga atanyuze mu mucyo.

Rayon Sports  have controversially pulled out of the 2023 edition of the competition on Wednesday, March 8, at Bugesera Stadium. PHOTO by Olivier Mugwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *