Rwanda: Abahinzi n’Aborozi bagiye guhabwa inguzanyo ku nyungu ya 8% hagamijwe kuzamura Umusaruro

Spread the love

Abahinzi n’aborozi bagiraga ubwoba bwo kugana ibigo by’imari ngo bafate inguzanyo yo gushora mu buhinzi n’ubworozi babitewe n’inyungu ku nguzanyo ikiri hejuru, bishimiye amahirwe bashyiriweho na Leta y’u Rwanda yo kubaha inguzanyo bazungukira 8%.

Abanyarwanda 65% bakora ubuhinzi n’ubworozi kandi abenshi muri bo babukora mu buryo bwa gakondo, ibintu bigira ingaruka zirimo kudashobora kwihaza ubwabo ngo basagurire n’amasoko.

Benshi mu bahinzi bavuga ko

Usanga amafaranga bafite n’asabwa kugira ngo umuntu ahinge neza cyangwa yorore neza bidahura. Inguzanyo bagira ibahendukiye ni inguzanyo ya VUP y’ibihumbi ijana (100,000 frw). Nk’abantu bashaka guhinga imboga nimbuto….. ubona bibasaba nka za miliyoni, mu mafaranga baba bafite ntabwo byavamo ariko babonye inguzanyo idahenze bayifata bagahinga kandi byagenda neza.

Kabera Jean Claude, umukozi w’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi CDAT, yamaze impungenge abahinzi bataratinyuka gufata inguzanyo zo gushora mu buhinzi n’ubworozi.

Ati:

Abashoramari mu buhinzi n’ubworozi batarigera babona inkunga ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi nibo bazaherwaho ku nguzanyo ya 8% igiye guhabwa abahinzi n’aborozi. Icyo basabwa ni ugukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi iri hagati ya miliyoni 70 na miliyomi 100Frw. Leta izabaha 50% by’agaciro k’umushinga, hanyuma umuhinzi nadashobora kubona uruhare rwe 50% agane banki imuhe amafaranga azungukira 8%.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwihoreye Patrick, yavuze ko muri aka karere ibihingwa bihiganje ari ibishyimbo, ibigori, kawa, icyayi n’ingano gusa ko abakora ubu buhinzi abenshi batabukora kinyamwuga bitewe n’uko ibigo by’imari bitabizera.

Yavuze ko kandi bihurirana n’uko abahinzi nabo batinya gufata inguzanyo zo gushora mu buhinzi kuko inyungu yazo iri hejuru.

Uwihoreye avuga ko ubuhinzi iyo bukoranywe ubushishozi butanga inyungu nyinshi agasaba ibigo by’imari kutagira impungenge guha abahinzi inguzanyo igihe umushinga wabo ukoze neza.

Ati:

Aya Leta igiye gutanga ku 8% abantu bashobora kuyafata ari itsinda, ari koperative, ari umuntu ku giti cye nta muntu bakumira, utakwinjiramo ngo abyaze umusaruro aya mahirwe cyaba ari ikibazo kiri kuri twe naho 8% ni amafaranga make.

Uyu mushinga wa CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation], uzashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi ari nayo yatanze ayo mafaranga nk’inguzanyo.

Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu, aho biteganyijwe ko uzarangira utwaye miliyari 300Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *