Umukino wahuje Gasogi United na Kiyovu Sports: FERWAFA yahannye Kiyovu Sports kuzakina Shampiyona nta bafana


image_pdfimage_print

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United, bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports basagariye Umusifuzi Mukansanga Salima, aho bivugwa ko bamututse ndetse bakamwandagaza. Hashingiwe kuri ibi, kuri uyu wa mbere iyi kipe yahanishijwe kwakira umukino umwe nta bafana.

Uyu mukino wahuje aya makipe yombi warangiye anganya 0-0, bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports batishimiye imisifurire batutse umusifuzi Mukansanga Salima wasifuye uyu mukino.

Abafana ba Kiyovu Sports batishimiye bimwe mu byemezo uyu musifuzi yagiye afata byatumye bamuririmba n’umukino ukirimo ko ashaje.

Ubwo umukino wari urangiye, Salima arimo agenda agana mu rwambariro, ni ho yahuriye n’uruva gusenya aho batangiye kumuririmba bati “Malaya! Malaya! Malaya!”

Mu kuririmba ibi, umwe yamanutse ashaka kujya gutangira abasifuzi ngo abasagarire ariko abashinzwe umutekano baritambika baramutangira.

Tariki ya 26 Mutarama ni bwo Akanama gashinzwe imyitwarire ka FERWAFA katumijeho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugira ngo bagire icyo babazwa ku myitwarire y’abafana ba yo.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemereye aka kanama ko bamwe mu bafana ba yo bakoze amakosa ndetse bavuga ko bagiye gukurikirana abafana babikoze bagahanwa bakaba barabisabiye imbabazi ndetse bagaragaza ko ibyabaye nta ruhare ubuyobozi bwabigizemo.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yahanishije ikipe ya Kiyovu Sports kuzakina umukino umwe bazakira nta bafana bari ku kibuga bakimara kumenyeshwa iki cyemezo. Bamenyeshejwe ko kandi kujurira biba mu gihe kitarenze iminsi 2 bakimara kumenyeshwa umwanzuro.

Bafatiwe ibi bihano mu gihe RIB iheruka gufunga abafana ba yo batandatu bakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo.

Bivuze ko umukino w’umunsi wa 19 bazakiramo Rwamagana City tariki ya 11 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports izawukina nta bafana bari ku kibuga kubera ko umukino w’umunsi wa wa 18 bazasura Rayon Sports.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *