Umuziki nyarwanda ukomeje kwigarurira ab’i Bujumbura: Ish Kevin na Bushali nibo batahiwe

Spread the love

Abahanzi bakorera umuziki mu gihugu cy’u Burundi bakomeje kwamagana abahanzi nyarwanda baza kuhakorera ibitaramo bakabatwara amafaranga nyamara bo bicira isazi mu jisho. Kuri iyi nshuro, hateganyijwe igitaramo gikomeye kizahuriramo abahanzi b’Abanyarwanda n’Abarundi, aba bakaba bazahurura mu Gitaramo kiswe ‘Trappish Concert’. Ibi bibaye nyuma yaho bamwe mu bahanzi bakomeye b’Abanyarwanda bakubutse i Bujumbura barimo ‘Davis D, Ariel wayz, Bruce Melody, Chriss Easy’ n’abandi…

Trappish Concert ni kimwe mu bitaramo bifatwa nk’ibikomeye bihuza abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda no muri Afurika na cyane ko umwaka ushize cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria. Kuri ubu, iki gitaramo kigiye kubera mu Burundi.

Ni igitaramo kitezweho kwerekana ubufatanye hagati y’abahanzi nyarwanda n’abarundi, kikaba ari icy’umwimerere mu njyana ya Hip Hop cyane ko benshi mu bazaririmba ari abaraperi.

Trappish Concert izaba irimo abahanzi nka Ish Kevin, Bushali, B Face, Drama T, Kenny K Shot, Logan Joe, Ririmba, Papa Cyangwe, Shemi, Try Zo & Rappy Boy, Bruce The 1st, OG2TONE na Easy Boy.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki 18 Gashyantare 2022, kikazabera kuri World Beach, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 15 by’amarundi ahasanzwe, ibihumbi 30 muri VIP ndetse n’ibihumbi 300 kumeza y’abantu 6 ahafatwa nka VVIP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *