Ganira na Umulisa Nelly uvugwaho kubenga Umusore wamutereye Ivi rwagati mu Mujyi wa Kigali


image_pdfimage_print

Umulisa Nelly, umukobwa wigaruriye imbuga nkoranyambaga mu mashusho amugaragaza aca amazi umusore bakina amuterera ivi rwagati mu mujyi wa Kigali, yatangaje byinshi ku buzima bwe, yirinda kugira icyo avuga ku byabaye.

Umunsi wo kuwa 27 Mutarama 2023 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hahererekanijwe ku rwego rwo hejuru amashusho agaragaraza umusore witwa Jean Lionel Bayubahe uzwi nka Animateur aterera ivi inkumi yitwa Umulisa Nelly ikamwandagaza ikamusiga aho ngaho.

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Inyarwanda dukesha iyi nkuru, uyu musore witwa Animateur yadutangarije ko ari ibintu yakoze yateguye mu kwerekana ukuntu abantu b’iyi minsi barajwe ishinga no kwishimisha mu kababaro k’abandi, ibintu avuga ko bitagakwiriye ndetse akavuga ko bikwiye gucika.

Muri iki kiganiro, Umulisa yatangiye avuga muri macye uwo ari we:

“Umulisa Nelly ndi umukobwa w’umukinnyi wa filime unifashishwa mu mashusho y’indirimbo. Navukiye i Nyamirambo ndahakurira ariko nyuma nza kuhava ubu nkaba ntuye i Gikondo, nkaba narahisemo gukurikira ibirebana n’amahoteli mu mashuri yanjye”.

Arasobanura uko yinjiye mu byo gukina filime: “Natangiye gukina filime mu mwaka wa 2021 mpera mu yitwa “Bad Bitch” ya Njuga yahagaze nkomereza mu nzira yanjye nyivamo ubu ndi gukina muri filime eshatu zirimo “Urugo Rwanjye”, “Kigali Drama” na “Ishyano”.

Agaruka ku birebana no gukorana n’abahanzi aho ajya mu mashusho yabo y’indirimbo

“Natangiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo mu mwaka wa 2022, hari ukuntu abantu bakubwira bati ibi bintu wabishobora ukabyanga, ariko igihe kiragera ukavuga uti bya bintu reka rero mbigerageze. Iyo ubigerageje ukabona hari ikintu wungukamo uravuga uti bino bintu nta mpamvu yo kubireka.

MU MAFOTO 25: Uburanga bwa Umulisa Nelly wakinnye - Inyarwanda.com

MU MAFOTO 25: Uburanga bwa Umulisa Nelly wakinnye - Inyarwanda.com

MU MAFOTO 25: Uburanga bwa Umulisa Nelly wakinnye - Inyarwanda.com

MU MAFOTO 25: Uburanga bwa Umulisa Nelly wakinnye - Inyarwanda.com


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *