Umujyi wa Kigali watangaje ko witeguye gufasha Imiryango 5 yari ifite Inzu mu Mudugudu w’Urukumbuzi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwiteguye gufasha imiryango 5 yari ifite inzu mu Mudugudu w’Urukumbuzi, wubatswe n’umushoramari Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai.

Iyi miryango kimwe n’indi igera kuri 18 yakodeshaga mu nzu zigeretse yo iratangaza ko yatunguwe no kuba yasabwe kuva muri izi nzu ikitaraganya kubera zitujuje ubuziranenge ikaba yibaza aho iri bwerekeze.

Izi nzu zose zituwemo n’imiryango 23 irimo 5 yaguze izi nzu, imiryango 18 yakodeshaga.

Umujyi wa Kigali uratangaza ko kimwe mu bigiye gukorerwa kuri izi nzu harimo no kuba zakongera kubakwa zihereye  hasi.

Abaguzemo inzu ndetse banazibagamo n’abakodeshaga bavuga ko batunguwe n’icyemezo cy’Umujyi wa Kigali bababwira ko bazivamo bakimuka kugira ngo zitazabahirimira.

Ibi bibaye nyuma yaho zimwe muri izi nzu zitangiye guhirima kubera imyubakire itanoze.

Mu kwezi gushize iki kibazo umukuru w’Igihugu Paul Kagame yakigarutseho ubwo yasozaga itorero rya barushingwangerero rya ba gitifu b’Utugari.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko imiryango 5 yari ifite inzu kandi izibamo izafashwa kubona aho bimukira.

Ikibazo cy’abaguze inzu zikaba zigiye kubahombera kubera amafaranga yo kuzivugurura cyangwa kuzubaka ziherewe hasi, uyu muyobozi yavuze ko igihombo kizabazwa umushoramari kandi ko inzego zibishinzwe zirimo gukurikirana uwariwe wese wabigizemo uruhare.

Uyu mudugudu w’urukumbuzi wubatswemo inzu 130 zirimo izo mu bwoko bwa kadasitre ndetse n’izigeretse 1 zitujwemo imiryango iri hagati 4 n’umunani ari nazo ziri muzikomeje gusenyuka cyane dore ko zitanafite n’uburyo bwo gufata amazi.

Gusa ngo hari izindi nzu 54 zitageretse nazo zikenewe gusanwa ariko abazituyemo batazivuyemo.

Ubugenzuzi bw’inyubako ziri mu midugudu y’icyitegerezo zubakwa n’abashoramari burakomeje n’ahandi hirya mu mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *