Kigali: Ubuyobozi bw’Umujyi bwiyemeje guhagurukira ikibazo cy’Ubujura

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko buzakomeza ubufatanye bwa hafi n’abaturage mu rwego rwo guhashya ikibazo cy’ubujura bumaze iminsi buvugwa n’abatuye uyu Mujyi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko iki kibazo giterwa n’insoresore ziganjemo abataye ishuri ndetse bakoresha ibiyobyabwenge.

Hashize amezi menshi abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali binubira ubu bujura buciye icyuho, ari nako basaba inzego zibishinzwe kubukumira

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko iki kibazo giterwa ahanini  n’insoresore zimaze iminsi zijujubya abaturage kubera uburere buke no gukoresha ibiyobyabwenge, ari nayo mpamvu ngo ubufatanye bwa buri wese bukenewe.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Gumisiriza Desire  yongeye gusaba abaturage kwirinda ibyaha no kubaha inzego z’umutekano zishinzwe gufasha abaturage gukumira ibyaha.

Mu  bindi bikorwa uyu mujyi ushyize imbere muri iki gihe ngo harimo  guhangana n’ibiza bikomoka ku mvura n’umuyaga bikangiza ibikirwaremezo, imirima y’abaturage n’ubuzima bwabo, ibi umujyi wa Kigali ngo uzabifatanyamo n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *