Kwibuka29: Abakina umukino wa Karate Shotokan bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye ku Gisozi

Kuri iki Cyumweru 16 Mata 2023, Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, banunamira Inzirakarengane zisaga Ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Ni Igikorwa kitabiriwe n’abatoza n’abakinnyi bakuru bafite guhera ku Mukandara w’Umukara.

Aba barenga 40, bakaba baravuye mu makipe yose akorera imbere mu gihugu, ariyo:

  • Kigali Karate Shotokan
  •  Okapi Martial Arts Academy
  • Zen Karatedo
  • Kayonza Karatedo Club
  • Okinawa Te Karatedo ikorera mu Karere ka Musanze
  • Sonchin Karatedo Club
  • Sosheikan Rwanda
  • Sinzi Karate Academy

Bakigera kuri uru Rwibutso, basobanuriwe amateka y’Igihugu, uko Jenocide yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Ubutumwa bwatanzwe, bwibanze ku ruhare rwa Siporo mu isana mitima no kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Maitre Sinzi Tharicisse, yatangaje ko Siporo by’umwihariko
Imikino Njyarugamba yafashije abantu kudaheranwa n’agahinda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Siporo yabaye iya mbere mu gusana Imitima n’Igihugu mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuvugizi w’umuryango ISKF Rwanda, Sensei Eric MBARUSHIMANA, yatangaje ko nk’abakinnyi ba Karaye bagize ISKF Rwanda, basanga kubaka umuryango mwiza bisaba kubakira ku mateka y’igihugu.

Ati:”kugira ngo ISKF Rwanda itere imbere, ni uko twubakira ku mateka y’igihugu, tukaba ariyo mpamvu twaje hano”.

“Twasobanuriwe amateka y’igihugu mbere y’Ubukoroni, igihe cy’Ubukoroni, uko Jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa”.

“Nyuma yo gusobanukirwa, twe nk’abakora Siporo by’umwihariko Karate, natwe dukwiye gufata iya mbere mu kwamagana abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside n’abafpobya bakanahakana Jenoside yakorebe Abatutsi mu 1994”.

Yasoje agira ati:

Imbaraga zacu niryo terambere ry’Igihugu cyacu.

ISKF Rwanda, ni Urugaga mpuzamahanga ruteza imbere umukino wa Karate Shotokan. Mu Rwanda, ruhagarariwe na Sensei Jean Vianney NDUWAMUNGU.

Rukaba rumaze kugira Abanyamuryango barenga 300 bibumbiye mu Makipe 12 akorera mu gihugu hose.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *