Cricket: Ikipe y’Igihugu yitabiriye Irushanwa ‘Victoria Series’

Ikipe y’igihugu nkuru y’abagore y’umukino wa Cricket, yerekeje mu gihugu cya Uganda, aho yitabiriye Irushanwa Victoria Series.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, nibwo iyi kipe yerekeje mu gihugu cya Uganda, ikaba izahurirayo n’andi makipe y’ibihugu arimo; Tanzania, Kenya, UAE na Uganda yariteguye.

Mbere yo guhaguruka, umutoza mukuru wayo LEONARD NHAMBURO yatangarije Itangazamakuru ko abakinnyi bameze neza, kandi biteguye guhangana.

Yakomeje avuga ko irushanwa bitabiriye muri Nijeriya ryabafashije kwitegura neza, avuga ko amakosa bakoze bagiye kuyakosorera muri iri ryo muri Uganda.

Kapiteni w’iyi kipe, MARIA DIANE Bimenyimana, we yemeza ko biteguye neza kandi bagize igihe gihagije cyo kwiga kubitaragenze neza mu marushanwa ashize.

Yijeje Abanyarwanda ko ikibajyanye muri Uganda ari ukuzana igikombe.

Ati:“Uretse Igikombe, iri rushanwa rizadufasha kwitegura Irushanwa ryo Kwibuka abari bafite aho bahuriye na Siporo n’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Ikipe y’Igihugu yahagurukanye abakinnyi bagizwe na;

  • SARAH Uwera
  • DIANE Marie Bimenyimana
  • ALICE Ikuzwe
  • GISELE Ishimwe
  • MERVELLE Uwase
  • BELISE Murekatete
  • CLARRSIE Mutoniwase
  • MARGUERITTE Vumiliya
  • GEOVANIS Uwase
  • JOSIANE Nyirankundineza
  • SIFA Ingabire
  • HENRIETTE THERESE Ishimwe
  • ROSINE Irera
  • IMMACULEE Muhawenimana
  • FLORA Irakoze
  • CYNTHIA Tuyizere

Biteganyijwe ko umukino wa mbere ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iwukina n’iya Uganda kuri uyu wa 18 Mata 2023.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *