Inzobere zatanze Inama zo kwisuzumisha kare Indwara yo kutavura kw’Amaraso

Abaganga bavura indwara yo kutavura kw’amaraso (Hemophilia) bavuga ko kumenya ko umuntu ayifite ari byo bituma abona imiti imurinda kuba yava amaraso menshi, bikaba byamuviramo n’urupfu.

Abaganga bavuga ko Hemophilia ari ubwoko bw’indwara y’amaraso umuntu avukana, ikaba yaba n’uruhererekane mu muryango.

Usibye gutinda gukama kw’amaraso, uyifite ashobora no kuvira imbere mu mubiri.

Ibyimanikora Daniel w’imyaka 22 utuye mu Karere ka Rusizi avuga ko we n’umuvandimwe we bamaze igihe kinini bari mu rujijo batazi ko ari ubu burwayi bafite.

Yagize ati:“Aho nageraga hose mu buryo bwo kwikurikirana ntibabonaga ikibazo mfite ngo mbone ubuvuzi, mu ngingo harabyimbaga nkababara mu buryo bukabije, nakomereka nkava amaraso mu buryo bukabije, ababyeyi bambwiye ko kuva mfite amezi abiri babonaga ku mubiri wanjye haza utubyimba dusa n’umukara.”

Ibyimanikora kimwe na Byiringiro Yvan Fiston utuye mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko kuba babona imiti bahabwa nta kiguzi byaramiye ubuzima bwabo.

Kugeza ubu abana 70 bafite ikibazo cya hemophilia ni bo bavurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Umuganga w’abana kuri ibi bitaro, Dr. Aimable Kanyamuhunga unafite umwihariko wo kuvura abana bafite ibibazo byo kuva cyane no kubura amaraso, avuga ko kumenya hakiri kare uburwayi bwa hemophilia ari ingenzi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda rivugira abafite ikibazo cya hemophilia, Murindabyuma Sylvestre avuga ko imiryango itishoboye biyigora gupimisha no kuvuza abafite iyi ndwara.

Kuri iyi tariki ya 17 Mata ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku burwayi bwa hemophilia.

Insanganyamatsiko igira iti:”Ubuvuzi kuri bose: kwirinda kuva kw’amaraso nk’uburyo buhamye bwo kwita ku barwayi ba Hemophilia”.

OMS ivuga ko ku isi habarurwa abasaga ibihumbi 400 bafite uburwayi wa hemophilia, kugira ngo bakomeze kubaho bikaba bisaba kubona imiti mu buryo buhoraho, bitera bakoresheje inshinge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *