Uganda:”Abankubise igihe nari Impunzi bakwiriye kunsaba Imbabazi” – General Muhoozi 

Mu butumwa bwafashwe nk’ubwongeye gushotora abaturage ba Kenya, Umuhungu wa Perezida Yoweli Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko Ingabo za Uganda zafata Igihugu cya Kenya mu gihe cy’Icyumweru kimwe gusa.

Yagize ati “Uyu munsi Abanya-Kenya bigira inshuti za Data. Kuki bankubitaga mu myaka 40 ishize, umuhungu we (yivuga) igihe nari mu buhungiro.”

Gen. Muhoozi uheruka gukurwa ku mwanya w’Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka kubera amagambo yavuze ko ingabo za Uganda zafata Nairobi mu byumweru bibiri, yavuze ko akwiye gusabwa imbabazi.

Ati “Abanya-Kenya bakwiye kunsaba imbabazi kubera izo nkoni, nazikubiswe ndi umwana muto, kubera ko nari umuhungu wa Museveni, hari mu myaka ya mbere mu 1980.”

General Muhoozi Kainerugaba, ni umujyanama wihariye wa mu by’Umutekano wa Perezida wa Uganda ‘Yoweli Kaguta Museveni’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *