Umubano w’u Rwanda na RD-Congo: Perediza Paul Kagame na mugenzi we Tsisekedi bagiye kugira ibiganiro imbonankubone

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi Congo, biteganyijwe ko bombi bazahurira i Doha muri Qatar, mu rwego rwo kuganira ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse no gucubya umwuka mubi uri hagati y’Ibihugu byombi.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko iyi nama iteganyijwe ku wa Mbere tariki 23 Mutarama, 2023 ariko ko atarabona amakuru yose ajyanye nayo.

Amakuru THEUPDATE wamenye, ni uko iyi nama yanatumiwemo Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya akaba ari umuhuza mu bibazo bya Congo, Perezida wa Kenya, William Ruto na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko Qatar yagaragaje ko ishaka kuba umuhuza mu bibazo bitandukanye ku isi, haba mu gace irimo k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho yagize uruhare mu guhuza abo muri Yémen, Liban/Lebanon, Sudan ubu hatahiwe Congo n’u Rwanda.

Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i New York ariko ntibyagira icyo bitanga. (Photo/File)

 

 

Kwamamaza

Cyemeza ko n’ubundi Qatar yari yagerageje kuba umuhuza hagati ya Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi ariko ntibyakunda.

Iki kinyamakuru kivuga ko ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi muri Qatar bishobora kuba birimo uruhare rwa America n’Ubufaransa, kuko ngo mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa n’ubuyobozi bwa America, kubaho kw’ibyo biganiro byakomojweho.

Emir wa Qatar Sheikh Hamad bin Khalifa al Thani afitanye ubucuti na Perezida Felix Tshisekedi wa Congo ndetse na Paul Kagame w’u Rwanda, akaba yabiheraho akunga inshuti ze.

Emir wa Qatar Sheikh Hamad bin Khalifa al Thani ni inshuti y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame

Ibi biganiro biravugwa mu gihe ibihugu byombi, DR.Congo n’u Rwanda bimaze igihe umubano utifashe neza.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itewe impungenge n’uburyo Congo ikomeje kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda, rushinja Congo gushaka gushoza intambara.

Ni itangazo ryaje risubiza irya Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe w “iterabwoba wa M23”, ndetse no kutubahiriza amasezerano ya Luanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko Congo ikomeje ubushotoranyi, igamije kwikura mu masezerano ya Luanda.

U Rwanda ruvuga ko Congo yateguye imyigaragambyo yamagana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ziri muri icyo gihugu nka kimwe mu bikorwa byo kwivana mu masezerano.

Itangazo rigira riti “Imyigaragambyo yateguwe yo kwamagana ingabo za Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Goma no mu tundi duce twa Congo, ni kimwe mu bikorwa bya Guverinoma ya DR.Congo byo kwikura mu masezerano n’inzira y’amahoro ya Luanda na Nairobi.”

Umubano hagati ya RDCongo n’u Rwanda ukomeje kurushaho kuba mubi, icyakora amahanga akomeje kugira uruhare mu kubyunga.

Muri Nzeri 2022, Abakuru b’ibihugu byonbi ubwo bari iNewYork muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , ku busabe bwa Emmanuel Macron w’Ubufaransa, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo.

 

 

Quatar igiye guhuza Tshisekedi na Perezida Kagame ni kimwe mu bihugu byo muri Aziya bibaniye neza n’Umugabane wa Afurika.

Emir wa Qatar Sheikh Hamad bin Khalifa al Thani afitanye ubucuti na Perezida Felix TshisekediDiane UMWARI/Theupdate  i Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *