Nyanza: Mu Murenge wa Rwabicuma haravugwa inkuru y’Umugore wakubise Ifuni Umugabo we

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza aravugwaho gukubitwa ifuni n’umugore nyuma yo gupfa amafaraga yajyanye mu kabari.

Amakuru avuga ko Bigenimana Ignace yatangiye gushwana n’umugore we bari ahitwa i Mushirarungu mu Murenge wa Rwabicuma.

Bageze mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Gacu ari naho batuye nabwo bongeye kurwana nk’uko Faustin Manirafasha umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gacu yabibwiye Theupdate

Ati“Bigenimana yafashe amafaranga umugore yabitse ajya kuyanywera atashye bararwana.”

Gitifu akomeza avuga uyu Bigenimana Ignace akimara kurwana n’umugore we yagiye kuwo bafitanye isano rya hafi witwa Munyemana Claude.

Ati“Bampamagaye bambwira ko Bigenimana yarembye ari kwa se wabo (Munyemana) mpageze nsanga ntabasha kuvuga, mu mazuru hari kuva amaraso avanze n’ubwoya dukora ubutabazi bw’ibanze bwo kumujyana ku bitaro bya Nyanza.”

Abagiye ku bitaro harimo umugore wa Bigenimana na Munyemana Claude.

Munyemana yavugaga ko Bigenimana yaje iwe kuko umugore amukubise ifuni maze bararyama buracya bigira guhinga basiga Bigenimana mu nzu bagarutse basanga yanegekaye.

Ikimara kumenya iyi nkuru, THEUPDATE yageze muri aka agace, abahatuye bayitangariza ko bahurujwe batabazwa, urwaye bamushyira mu ngobyi bamujyana ku Bitaro bya Nyanza.

Umugore ukekwaho gukubita ifuni umugabo we yatawe muri yombi na Munyemana Claude wazize ko atatangiye amakuru ku gihe.

Bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ubusanzwe babanaga bitemewe n’amategeko ya leta bakaba bari bafitanye umwana umwe.

Ubuyobozi bwo muri aka gace busaba abaturage kwirinda amakimbirane no gutangira amakuru ku gihe.

Inyubako ikoreramo Ibiro by’Umurenge wa Rwabicuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *