Nyamagabe: Hatangijwe ‘Rotary Club Nyamagabe’ Abanyamuryango basabwa kuba Inyangamugayo n’Urumuri rumurikira Isi 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21, Mutarama 2023, mu Karere ka Nyamagabe hafunguwe ku mugaragaro ‘Rotary Club Nyamagabe’, yuzuzaga iya Cumi na rimwe (11) ifunguwe n’uyu Muryango mu Rwanda mu Myaka isaga 57 ihageze.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ‘Rotary Club Nyamagabe’, witabiriwe n’umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bwana HABIMANA Thadée wanahise aba Umunyamuryango, wanitabiriwe Kandi n’abayobozi 9 bayobora Rotary Club zari zisanzweho arizo iya; Rotary Club Butare, Rotary Club Musanze Rotary Club Burera, Rotary Club Bugoyi, Rotary Club Kigali –Gasabo, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali-Virunga, Rotary Club Kigali Seniors, Rotary Club Kigali Karisimbi, Rotary Club Lakes na Rotary Club Kibungo. Aha perezida wa Rotary Kigali – Gasabo niwe utabashije kuboneka kubera impamvu z’uburwayi.

Agaruka ku mavu n’amavuko y’uyu Muryango, Dr. Jean d’Amour MANIRERE, Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ukuriye uyu Muryango mu Rwanda Akarere ka 9150 (District 9150) gakubiyemo Ibihugu 10 birimo n’u Rwanda (ADG), yasobanuye ko Rotary International ari Umuryango ugamije gufasha abandi ngo batera imbere, bityo ibyiza byawe bikabageraho nk’uko byageze ku bababanjirije.

Ati:“Rotary International ni Umuryango ugamije gufasha abandi gutera imbere, bityo ibyiza byawe bikagerwaho kuko n’iby’abandi byagezweho”.

“Uyu Muryango wibanda ku ngingo z’ingenzi zirimo ‘kubaka Amahoro arambye no kurwanya Amakimbirane ayo ariyo yose, kurwanya Ibiza n’Ibyorezo bitandukanye, gusakaza Amazi meza, Uburezi bw’ibanze, Gusoma no Kwandika, Ubukungu, Iterambere ry’Umuryango no kurinda Ibidukikije”.

Ni iki bisaba ngo Rotary Club ikore ibikorwa by’Iterambere, nihe ikura ubushobozi bubikora?

Dr. Jean d’Amour yakomeje avuga ko ubu bushobozi bukusanywa n’Abanyamuryango ba Rotary Club mu gihe bagiye gukora igikorwa gifitanye isano na ziriya nkingi zavuzwe haruguru, bagakora ibikorwa bitarengeje Miliyoni 30.

Ati:”Iyo zirenze, dukora Imishinga igashyikirizwa Imiryango nterankunga ibarizwa muri Rotary International, nyuma igafasha gushyira mu bikorwa buri Mushinga wateguwe.

Aha yunzemo agira ati:“Ubaze Umwaka ku wundi, Rotary imaze, Imyaka 118 ishinzwe, niwo Muryango wa mbere ku Isi Mpuzamahanga ufasha ukoresheje ubushobozi bwawo, ni ukuvuga ko Amafaranga twebwe ubwacu tuyishakamo, buri Munyamuryango wa Rotary agenda atanga Inkunga uko yifite, ariko ku rwego rw’Isi iyo nkunga yose tuyihuriza hamwe ikajya mu Kigega kitwa The Rotary Foundation”.

“Bityo, iki Kigega nicyo kivamo Inkunga yifashishwa muri iyi Mishinga iba yatanzwe na Rotary Club zinyuranye zo mu Isi”.

Mu Ijambo rye, NKUNDIMANA Justin, Umuyobozi wa ‘Rotary Club Nyamagabe’ yashimiye Abanyamuryango shingiro batangiranye n’iyi Kalabu (Club), maze abasaba gushyira imbere Imishinga iteza imbere abaturage.

Ati:“Nshimishijwe cyane no kuba muri uyu Muhango, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yaje kwifatanya natwe. Imishinga myishi iri mubyo ashinzwe, bityo tukaba twizeye imikoranire myiza. Aho twihaye intego y’uko imishinga myinshi tuzakora igomba kuzajya ihera ku byifuzo by’abaturage nyirizina”.

“Mu buzima bwange busanzwe nkunda gufasha, Iterambere ry’Akarere, bityo nshingiye kuri ibi, nahamya ko Rotary ije ari igisubizo kuri njye n’Abanyamuryango muri rusange”.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uyu Muhango, Bwana HABIMANA Thadée wari uhagariye Akarere, yashimiye ibikorwa byiza bya Rotary, aho yanaboneyeho gutangaza ko ubuyobozi bw’aka Karere bwishimiye ko no mu Karere ka Nyamagabe bagiye kugerwaho n’ibikorwa byiza bya Rotary. Yaboneyeho no kwizeza ko nk’abayozi bazabigiramo uruhare.

Ati:“Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe tunejejwe n’iki gikorwa. Twishimiye ko bimwe mu bikorwa byiza twajyaga twumva ahandi bikorwa na Rotary natwe bitugezeho. Ndizeza Abanyamuryango ba Rotary Club Nyamagabe no ku rwego rw’uyu Muryango muri rusange, ko tuzabigiramo uruhare.”

Bamwe mu Banyamuryango baganiriye na THEUPDATE, bishimiye kuba bakiriwe muri ‘Rotary Club Nyamagabe’ ndetse bavuga ko bagiye gukoresha imbaraga zabo mu kubaka Umuryango Nyarwanda binyuranye n’uko babikoraga.

UWIZEYIMANA Fortune yagize ati:”Nshimishijwe byimazeyo no kuba ninjiye mu Muryango ‘Rotary International’, by’umwihariko  ‘Rotary Club Nyamagabe'”.

“Mu buzima busanzwe, abantu tubaho dufasha, ariko tugafasha mu Kajagari. Kuba muri Rotary Club rero ni uburyo bwiza buzatuma  abaturage bafashanya hagati yabo, gufasha Abarwayi, Abakene, gufasha mu Iterambere ry’Abaturage ubwabo”.

“Ku ruhande rwange, nzafatanya na bagenzi banjye twinjiriye rimwe gukora ibishoboka byose ngo Umusanzu dusabwa uboneke. Icya kabiri, bizamfasha gusabana na bagenzi banjye twishime ndetse tunoze Iminshinga, bityo nkaba numva nk’umuntu wize ibijyanye n’imicungire y’Imishinga nzafatanya na bagenzi banjye mu kwiga iyateza imbere abaturage, by’umwihariko duhereye muri aka Karere kacu ka Nyamagabe”

RUZINDANA Aloys Shalon, ati:“Kwinjira muri Rotary birashimishije, ni umwanya mwiza mbonye wo gukorana n’abandi ibikorwa bibafasha. Nzanezerwa cyane mbonye ziriya ngingo zirenga Umunani (8) zose nshoboye kuzishyira mu bikorwa”

“Ntabwo nabona icyo narenza ku kuba ndi Umunyamuryango fatizo (Membre Fondateur) wa Rotary Club Nyamagabe”.

Umuryango Rotary International watangijwe na Paul P. Harris tariki ya 23, Gashyantare 1905 afatanyije na Gustavus Loehr, Silvester Schiele & Hiram E. Shorey, aho bateraniye i Loehr, uku guhura kugahita kwitwa Inama ya mbere ya Rotary Club.

Amafoto

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Habimana Thadée hamwe n’abayobozi ba Rotary Club mu nzego zitandukanye n’inzego z’Umutekano.

Bwana Nkundimana Justin ubwo yashyikirizwaga Icyemezo Mpuzamahanga cyo gutangiza Rotary Club Nyamagabe
Geoffrey Rugege Umuyobozi wa Rotary Kigali – Virunga arikumwe n’abandi bayobozi ba Rotary Club n’Abanyamuryango bavuye muri Rotary Club Butare
Perezida wa Rotary Club Nyamagabe yambikwa Umudari wa Rotary International

ADG Dr. Jean d’Amour, Nkundimana Justin, Visi Meya Habimana Thadée na PADG MASTERJAB BIRUNGI

Akanyamuneza kari kose ku Banyamuryango ba Rotary Club Nyamagabe nyuma yo kugirwa Umunyamuryango wa 11 mu gihugu
Geoffrey Rugege uyobora Rotary Kigali -Virunga, yasangije ab’i Nyamagabe ibyiza byo kuba Umunyamuryango wa Rotary Club

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *