Uganda: Menya Abahanzi Nyarwanda batumiwe na Gen Muhoozi mu Gitaramo cy’Amateka

Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni witegura kuzuza Imyaka 49, General Muhoozi Kainerugaba, abinyujije kuri Konti ye ya Twitter, yatangaje Abahanzi Nyarwanda bazasusurutsa abazitabira iyi sabukuru.

Muri aba bahanzi, barimo; Intore Massamba, Kenny Sol na Bwiza bazataramira abazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Ni gitaramo yise ’Rukundo Egumeho’, mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Urukundo rurambe/rugumeho.

Aba Bahanzi Nyarwanda bakazafatanya n’abarimo Dr. Jose Chameleone, Bebe Cool, Ray G, Vinka, Eddy Kenzo, Spice Diana n’abandi..

 

Ni ku nshuro ya kabiri Massamba atumiwe muri iki gitaramo, kuko Umwaka ushize ubwo Gen Muhoozi yizihizaga Isabukuru y’Imyaka 48 nabwo yari yatumiwe mu Gitaramo cyabereye i Kampala.

 

Gen Muhoozi yatangaje aya makuru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, mu butumwa yanyujijeho kuri konti ye ya Twitter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *