Igikombe cy’Amahoro 2023: Intare FC yateye Utwatsi Icyemezo cya Ferwafa mu mukino wa Rayon Sports


image_pdfimage_print

Abakunzi ba Ruhago mu Rwanda bari mu rungabangabo by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports FC, ku bijyanye n’umukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro ugomba kubahuza n’Ikipe y’Intare FC.

Uru rungabangabo rukaba ruterwa n’uko uyu mukino utakiniwe igihe, nyuma y’uko iyi kipe yabo (Rayon Sports) yikuye muri iri Rushanwa, gusa ikaza kurigarukamo nyuma yo kumvikana na Ferwafa.

Uku kwikura muri iri Rushanwa yari yaryikuyemo nyuma y’uko itangaje ko itanyuzwe n’icyemezo cya Ferwafa cyayisaba gukina imikino ibiri ikurikiranye mu gihe cy’amasaha atarenze 48 kandi ngo amasaha atabyemera, ibyo Ferwafa yavugaga ko ari ukuri.

Ubwo Rayon Sports yikuraga muri iyi mikino, yari ifitanye umukino wo kwishura n’Intare, mu gihe nyuma y’iminsi 2, ni ukuvuga ku Cyumweru yari guhura na AS Kigali FC mu mukino wa Shampiyona.

Nyuma y’ibi byose, Intare FC yo yatangaje ko yakomeje mu mikino ya 1/4, gusa Ferwafa nk’urwego rushinzwe umupira w’amaguru imbere mu gihugu yatangaje ko uyu mukino uzasubirwamo, ibyo Intare FC zateye utwatsi, binyuze mu muyobozi wazo Kapiteni Byabuze Gatibito, watangaje ko bitegura guhura na Police FC mu mikino ya 1/4, yo yakomeje ikuyemo Sunrise FC.

Mu kiganiro yahaye Radiyo Fine FM, Kapiteni Byabuze yavuze ko bari kwitegura Police FC kuko Rayon Sports batakina nayo kandi yarikuye mu irushanwa.

Ati: N’iyo wazana itegeko cyangwa imbunda ukandasa, nzapfira ukuri kwanjye. Ikipe nari gukina na yo [Rayon Sports] yavuye mu Gikombe cy’Amahoro. Ibyo muri kunzanamo byose ni ukunsenya, mureke nitegure Police FC neza. Muri kunyobya.

Ikipe y’Intare yandikiye FERWAFA kuri iki cyumweru iyibwira ko umukino wa Rayon Sports yazagenda ikawukina kuko batazawukina.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023,Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageze ku biro bya FERWAFA mu biganiro na Intare FC ariko yatashye nta muyobozi w’iyi kipe bazahangana uhageze.

Intare FC irashaka kungukira mu kuba Rayon Sports yari yivanye mu irushanwa kubera imitegurire ya FERWAFA itarayinyuze.

Rayon Sports yaje kwemera kugaruka mu irushanwa ariko byateje akavuyo kuko Intare FC idashaka gukina uyu mukino cyane ko n’ubundi amahirwe yayo yo gukomeza ari make kuko yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza yakiriye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *