Uganda: Gen Muhoozi yongeye kugaragaza Inyota yo gusimbura Se ku Butegetsi

Umujyanama wihariye mu bijyanye n’Igisirikare, akaba n’Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uyu Mwaka asezera mu Gisirikare. Nyuma y’aya makuru, abakurikiranira hafi Politike ya Uganda bakaba batangaje ko ibi bizahita bimwinjiza muri Politiki mu buryo bweruye.

Ni icyemezo yatangarije kuri Twitter, abitangariza abamukurikira aho yagize ati “Nzasezera muri UPDF (Ingabo za Uganda) uyu Mwaka.”

Ubu butumwa busa nk’ubu, yabutangaje muri Werurwe Umwaka ushize, ubwo yari akiri Umugaba w’Ingabo, ariko Umuvugizi w’Igisirikare atangaza ko kuva mu Ngabo binyura mu buryo bwemewe n’Amategeko.

Uku gusezera gutangajwe nyuma y’iminsi asibye ubutumwa buvuga ko “Azaba Perezida mu Mwaka 2026.”

Nta gushidikanya ko General Muhoozi afite Inyota yo gusimbura Se ku Butegetsi.

Kuri ubu, Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 78, yayoboye Uganda guhera mu 1986, ubwo Inyeshyamba za NRM yari ayoboye zahirikaga Ubutegetsi bwa Apollo Milton Obote mu 1985.

Ubusanzwe amategeko yo muri Uganda ntiyemerera umusirikare kujya mu bikorwa bya Politiki, ibintu bihishura ko yasezera mu gusirikare nk’inzira imuganisha kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu.

Hari n’abahamya ko yatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kuko amaze iminsi asura abaturage bo mu bice bitandukanye bya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *