Uganda: Amashusho y’Ubwambure bw’Umunyarwandakazi akomeje kurikoroza


image_pdfimage_print

Mu gihugu cya Uganda, hongeye gukwirakwira amashusho n’amafoto bivugwa ko ari ay’Ubwambure bw’Umunyarwandakazi Uwamahoro Lynda uzwi nka Ddane Lynda, ukorera Itangazamakuru kuri Radio ya K-FM na NTV Uganda.

Tariki 24 Mata, nibwo aya mashusho yashyizwe hanze n’umuntu utaramenyekana nk’uko urubuga rwa Exclusive rwabitangaje.

Ni amashusho uwayashyize hanze yifashishije Instagram Story ya K-FM uyu mukobwa asanzwe akorera. Ni mu gihe iyi Radio yahise ibyamaganira kure, ivuga ko nta ruhare ibifitemo kuko Instagram yabo yashimuswe.

Uwayashyizeho yavuze ko ashaka kumwigisha isomo kuko hari umuntu witwa DJ Bryan yoherereje amafoto ye n’amashusho yambaye ubusa, ngo ibi bikaba byarababaje umukire wamuguriye imodoka yo mu bwoko bwa BMW X3.

Ni ku nshuro ya kabiri hashyirwa hanze amashusho y’uyu mukobwa yambaye ubusa, kuko no mu ntangiriro z’uku Kwezi hari andi yari yashyizwe hanze hifashishijwe urukuta rwa Twitter mu mazina ya “Lynda Ddane Nude” aho yavuze ko agiye gushyira andi menshi hanze.

Guhera mu Mwaka w’i 2019, Lynda Ddane yatangiye gukora ikiganiro ‘Breakfast in the City’ kuri City Radio mu gihugu cya Uganda, aha akaba yarahavuye mu 2021 ubwo yari yerekeje kuri K-FM anakorera kugeza ubu.

Amafoto

Amashusho y’Ubwambure bwa ‘Lynda Ddane’ akomeje kuvugisha benshi mu gihugu cya Uganda

 

Lynda Ddane yatangaje ko hari Umu-Dj yoherereje Amashusho yambaye ubusa, bibabaza Umuherwe wamuguriye Imodoka.

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *