Zimbabwe: Perezida Kagame yitabiriye Inama ya Transform Africa (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu gihugu cya Zimbabwe, aho yitabiriye ihuriro rizwi nka Transform Africa Summit (TAS) ryakunze kubera mu Rwanda, ryagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.

Itangazo rya Minisiteri ishinzwe serivisi z’Amakuru, kwamamaza n’itangazamakuru, inafite mu nshingano Ikoranabuhanga muri Zimbabwe, ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, ryavuze ko

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yageze ku Kivuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Victoria Falls International Airport.

Iyi Minisiteri yatangaje ko Perezida Kagame “yitabiriye Ihuriro rya gatandatu rya Tansform Africa Summit (TAS) itangira uyu munsi kuri Elephant Hills Hotels.”

Ihuriro rya Transform Africa Summit, ribaye ku nshuro ya gatandatu, ryakunze kubera mu Rwanda, rikaba ryarabaye urufunguzo rw’ibikorwa by’iterambere ry’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.

Iri huriro kandi risanzwe rihuriza hamwe abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ku Isi, abayobozi muri za Guverinoma, abo mu nzego z’ubucuruzi, no mu miryango mpuzamahanga, bakarebera hamwe icyakomeza kuzamura uru rwego rw’ikoranabuhanga muri Afurika.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *