Amagare: Hagiye gukinwa Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30/4/2023, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, ryateguye Irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Irushanwa ryise Race to Remember 2023 mu ndimi z’amahanga. Biteganyijwe ko rizabera ahazwi nk’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko rizitabirwa n’amakipe y’abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 (Cadets) ibyiciro byombi, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuru.

Abazasiganwa biteganyijwe ko bazahagurukira kuri Kigali Arena – Stade Amahoro – RRA Remera – Kwa Rwahama – UR Campus Remera – Engen – Controle Technique – Kigali Arena, basiganwe intera ireshya na Kilometero Eshatu n’igice (3,9km).

Uko Uduce (Laps) zizakinwa, hazarebwa umuvuduko uzaba wakoreshejwe mu Gace ka mbere, ugabanywe n’igihe kiba cyashyizweho, nk’uko amategeko ya Circuit abigena.

Ibizagenderwaho abakinnyi bitabira iri Rushanwa

  • Amakipe y’Abanyamuryango
  • Amakipe y’Abatumirwa
  • Maystars
  • N’abakinnyi badafite amakipe biyandikishije.

Mu Mwaka ushize, iri Rushanwa ryegukanywe na Mugisha Moise nyuma yo gukoresha igihe gihwanye n’amasaha 2 n’iminota 34.

Mu gihe mu kiciro cy’abari n’abategarugoli, iri Rushanwa ryegukanywe na Igabire Diane.

Ingabire Diane yegukanye Race to Remember y’Umwaka ushize mu kiciro cy’abagore (Kwibuka28)

 

Mugisha Moise yegukanye Race to Remember y’i 2022 mu kiciro cy’abagabo (Kwibuka28)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *