Cricket: U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 4 mu Irushanwa ‘Victoria Series’, Ishimwe Henriette ahembwa nk’uwahize abandi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugoli yegukanye umwanya wa 4 mw’irushanwa ‘Victoria Series’ ryaberaga mu gihugu cya Uganda.

Ni irushanwa ryari rimaze Icyumweru, rikaba ryari ryaritabiriwe n’ibihugu 5 birimo; Kenya, Tanzaniya, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Uganda n’u Rwanda.

Ryegukanywe n’ikipe y’igihugu ya Uganda, nyuma y’uko umukino wa nyuma wagombaga kuyihuza na Tanzaniya usubitswe n’Imvura.

Kwegukana iki gikombe yabikesheje kuba ariyo yari iyoboye urutonde rw’agateganyo mbere y’uyu mukino, mu gihe Tanzaniya yasoreje ku mwanya wa kabiri.

Umwanya wa gatatu wegukanwe n’ikipe y’Igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu, mu gihe Kenya ariyo yasoreje ku mwanya wa nyuma (5).

Muri iri Rushanwa, u Rwanda rwaritsinzemo imikino 2 rutsindwa indi 2.

Mu yo rwatsinze, harimo umukino w’ikipe y’Igihugu ya Kenya n’iya Tanzaniya, mu gihe rwatsinzwe n’ikipe y’Igihugu ya Uganda n’iya Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Ibihembo

Umukinnyi wahize abandi (MVP)

  • Henrietta Ishimwe (Rwanda)

Umukinnyi wahize abandi mu gutera Udupira (Best Bowler)

  • Consy Aweko (Uganda)

Umukinnyi wahize abandi mu gukubita Udupira (Best Batter)

  • Kavisha Kumari (UAE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *