Intandaro y’iki cyemezo, nk’uko ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky byabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ni uburyo abasirikare b’Uburusiya barimo batera imbere ku rugamba mu karere ka Kharkiv, mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’igihugu, bituma abaturage ibihumbi bahunga ibyabo.
Ukraine ifite impungenge ko intambara ishobora guhindura isura Uburusiya buramutse bwigaruriye Kharkiv yose.
Bityo rero ko bwafata n’Umujyi wa Kharkiv, wa kabiri utuwe cyane muri Ukraine.
Mu bihugu Perezida Zelensky yateganyaga gusura harimo Esipanye ejo ku wa gatanu.
Muri uru ruzinduko, umwami Felipe wa Gatandatu yari kuzamwakira ku meza. Perezida Zelensky yagombaga kandi gusinya na minisitiri w’intebe, Pedro Sanchez, amasezerano y’ubutwererane mu rwego rwa OTAN, umuryango wa gisirikare w’ubutabarane hagati y’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika.
Kimwe n’ibindi bihugu by’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, Esipanye nayo itera inkunga itubutse Ukraine mu ntambara Uburusiya bwayigabyeho.
Nyuma ya Esipanye, perezida wa Ukraine yari guhita ajya gusura na Portugal.
Uretse Ukraine, ibi bihugu byombi nabyo byatangaje ko Perezida Zelensky asubitse ingendo ze. (Reuters, AFP)