Uburasirazuba bwo Hagati: Hezbollah yarashe rwagati muri Isiraheli

0Shares

Umutwe wa Hezbollah wo muri Libani, watangaje ko warashe Ibisasu byinshi mu Majyaruguru ya Isiraheli hafi y’Ikigo cya gisirikare, ahitwa Tibériade.

Ni ho kure cyane ishoboye kurasa imbere ku butaka bwa Isiraheli bwa mbere kuva impande zombi zitangiye kurasana kubera intambara yo muri Gaza yatangiye mu kwezi kwa cumi gushize. Byaba bitagize uwo bihitana cyangwa bikomeretsa.

Hezbollah isobanura ko byari uguhorera urupfu rw’umwe mu bakomanda bayo witwa Hussein Mekki.

Drone ya Isiraheli yamwishe ejobundi ku wa kabiri mu majyepfo ya Libani, hafi y’umupaka w’amajyaruguru ya Isiraheli.

Isiraheli ivuga ko Mekki yari akuriye abagabaga ibitero ku basivili b’abanya Isiraheli no ku butaka bwayo.

Muri aya mezi arindwi ashize, iyi mirwano hagati ya Isiraheli na Hezbollah imaze kwica abantu barenga 400 muri Libani, barimo abasirikare ba Hezbollah barenga 260.

Ku ruhande rwa Isiraheli, abo imaze guhitana ni abasirikare 14 n’abasivili 10. Abandi baturage amagana n’amagana bahunze ingo zabo. (Reuters, AFP)

Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *