Abasaga 2000 barimo abakuru b’Ibihugu 5 bateraniye i Kigali mu nama igamije iterambere ry’Afurika

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicuransi 2024, i Kigali mu Rwanda, hateraniye inama ihuje abakuru b’Ibihugu by’Afurika batanu n’abasaga 2000.

N’Imana igamije kurebera hamwe icyafasha Afurika kurushaho kuba nziza.

Iyi nama ngarukamwaka yitwa Africa CEO Forum, ibaye ku nshuro yayo ya kabiri ibera mu Rwanda, kuri ubu ikaba irimo kubera muri Conversion Center, bamwe mu abayitegura bakaba batangaje ko ariyo nama ngari mpuzamahanga muri Afurika ihuza urwego rw’abikorera.

Inzobere mu kwitegereza amateka ya Afurika, zishimangira ko, Afurika yugarijwe n’ibibazo bikomoka k’ubukoroni, imiyoborere mibi, ubujiji, ubushomeri mu rubyiruko, gusigara inyuma mu ikoranabuhanga n’ibindi.

Iyi nama mubyo izigaho, harimo imiyoborere muri Afurika no kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, Imbere y’isi iri mu bihe by’urusobe mu bucuruzi bugenwa n’ibihugu bikomeye ku isi.

Abategura iyi nama bavugako ikintu cyambere iyi nama izigaho ari uburyo Afurika yagendana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga mu buryo bwa Artificial intelligence, iyi gahunda ikaba yitezwe ho kuzahindura byinshi mu buzima rusange, ubukungu n’akazi ku isi mu gihe kirambye.

Biteganyijwe ko muri iyi nama, Abakuru b’ibihugu bazatanga ibiganiro muri iyi nama harimo;

  • Paul Kagame w’u Rwanda
  • William Ruto wa Kenya
  • Filipe Nyusi wa Mozambique
  • Eric Masisi wa Botswana
  • Ismaïl Guellé wa Djibouti

Ubwo mu 2019 inama nk’iyi yaberaga i Kigali, mu Abakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Félix TChisekedi wa RD-Congo. Icyo gihe, umubano w’Ibihugu byombi wari utarazamo agatotsi.

Abasezenguzi bavuga ko ibyigirwa muri iyi nama biba ari byiza, ariko ugushyirwa mu bikorwa ryabyo bikabangamirwa na bamwe mu bayobozi badakora neza, ruswa, icyenewabo n’ibindi bibazo bitandukanye by’imiyoborere muri Afurika.

Iyi nama Kandi, yitezwe ho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubucuruzi butazitiwe n’imipaka y’ibihugu ku umugabane wa Afurika, aya masezerano azwi nka ” African Continental Free Trade Area” (AFCFTA), akaba yarayizweho umukono muri 2018 I Kigali. Kugeza ubu aya masezerano akaba yarananiranye kujya mu ngiro, mu gihe yari yitezweho gutangiza isoko rinini ku bacuruzi muri Afurika.

Iyi nama Kandi ikaba iziga kuri Siporo nka business muri Afurika, guteza Imbere uburyo bwo gukora imiti n’ibijyana nayo muri Afurika, no gushyira ikoranabuhanga Imbere,  mu burezi bw’ahazaza ha Afurika. (THEUPDATE & BBC)

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *