Ubwikorezi: Abakorera Ingendo mu Modoka rusange mu Mujyi wa Kigali bashyizwe igorora

Mu rwego rwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Guverinoma y’u Rwanda yafashije mu kugura imodoka 200 nshya zizajya zikoreshwa mu gutwara abantu.

Ni nyuma y’igihe mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka by’umwihariko mu masaha y’igitondo abantu bajya mu kazi ndetse na nimugoroba bataha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard Tusabe yasobanuye ko kuba u Rwanda rwafashije mu kugura bisi 200 zitwara abagenzi ari mu rwego rwo gufasha abikorera kuziba icyuho cy’ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi cyagaragaraga bitari ukuba leta isubiye mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe bagakora mu buryo bwa “Taxi Voiture”. Avuga ko kwemerera abafite imodoka nto gutwara abagenzi bwari uburyo bwo kuziba icyuho cyari gihari bitari mu buryo bw’ubucuruzi kuko aba nta n’umusoro bakwaga, akomeza avuga ko mu gihe noneho habonetse imodoka zihagije hakurikizwa amabwiriza yo gutwara abantu n’ibintu.

Minisitiri Gasore kandiavuga ko harimo gutekerezwa uburyo hazashyirwaho imihanda yihariye ya bisi zitwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka mu Mujyi wa Kigali, gusa ngo habanje gukemurwa ikibazo cy’ubuke bwa bisi zitwara abantu.

Mu modoka 200 Guverinoma y’u Rwanda yafashije kugura, 40 zamaze kugera i Kigali, izindi 60 ziri mu nzira mu gihe izindi 100 zizagera mu Rwanda muri Mutarama 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *