Handball: Police na APR zigiye kwitabira Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Uburasirazuba no hagati

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police HC) n’iy’Ingabo z’u Rwanda (APR HC) zahamije ko zizitabira Irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu by’Uburasirazuba bw’Afurika no hagati (ECAHF).

Iri Irushanwa riteganyijwe kubera i Nairobi kuri Sitade ya Nyayo mu gihugu cya Kenya guhera tariki ya 2-9 Ukuboza 2023.

Aya makipe yombi agiye kwerekeza i Nairobi mu gihe Police HC ibitse umwanya wa kabiri wa Shampiyona y’uyu Mwaka, mu gihe APR HC iri kumwenyura nyuma yo kwegukana Irushanwa rya Coupe du Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize.

Mu rwego rwo kwitegura iri Rushanwa, Police HC irimbanyije imyitozo, aho Umutoza wayo Bwana Antoine Ntabanganyimana ahamya ko arangamiye kwegukana iki gikombe yatwaye mu Myaka ibiri ishize.

Agaruka kuri ntego biteguranye iri Rushanwa rihuza Ibihangange byo mu Karere, Bwana Ntabanganyimana yagize ati:“Imyitozo kugeza ubu ni nta makemwa. Abakinnyi biteguye kuzatanga ibyabo byose tukeguna iri Rushanwa. Ni Irushanwa tuzaba tugiye gukina ku nshuro ya gatatu harimo n’iyo twaryegukanye mu 2021. Turi gukora ibishoboka byose ngo tuzegukana iri Rushanwa kuko n’iby’agaciro ku Ikipe yacu n’ubuyobozi muri rusange”.

Uretse Police HC na APR HC, andi makipe yitezwe muri iri Rushanwa arimo; Jeshi la Kujenga Taifa yo muri Tanzania, DRC Police ns Heritage zo muri (DR Congo) na Uganda Prisons yo muri Uganda.

Mu 2021, Police HC yegukanye Igikombe k’iri Rushanwa itsinze APR HC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *