Gisozi: Yarusimbutse nyuma y’uko Imodoka yari atwaye ihirimye

Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro, habereye impanuka y’Imodoka yari itwaye Ibarizo, Imana ikinga Akaboko kuko uwari uyitwaye yayivuyemo amahoro.

Ni impanuka yabaye ku Gicamunsi cya tariki ya 28 Ugushyingo 2023 ahagana saa Kumi (4:00).

Iyi Modoka ifite ibiyiranye (Pulake ya RAE 527 R) yahirimye nyuma yo kumanuka Umuhanda wo ku Nyubako ya ADARWA yerekeza ku Kinamba.

Ku bw’ahamirwe, nta muntu yahitanye mu Nzira kuko byari mu gihe k’Imvura abantu bugamye.

N’ubwo nta muntu yahitanye ariko, yagwiriye Moto izwi nka LIFAN, gusa nta muntu wari uyirimo kuko yari iparitse.

Bavakure Patrick, wabonye iyi Mpanuka, mu kiganiro yahaye THEUPDATE yagize ati:“Nta ruhare rwa Shoferi navuga ko rwaba rwateje iyi Mpanuka. Ni ahantu hasaba kugenda buhoro by’umwihariko mu gihe k’Imvura, kuko kwiruka bitashoboka. Uretse iyi Modoka byagoye kuharenga, n’Amakamyo aharenzwa n’uko aba yigiye hejuru. Hariya hantu ni habi ku buryo n’iziharenga biba nta nkuru”.

“Kuba aha hantu hateje inkeke twabimenyesheje inzego bireba ndetse mu minsi ishize hapimwe mu Mihanda izakorwa. Harateganywa kongerwa Umuhanda uva ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, uyu ukaba unashamikiyeho uwuzwi nk’uwo kwa Gakire ugahura n’uwo mu Gakinjiro ahabereye iyi Mpanuka, biteganyijwe ko uzakorwa mu minsi ya vuba”.

Umunyamakuru wa THEUPDATE yavuye ahabereye iyi Mpanuka nta rwego rw’Umutekano wo mu Muhanda rurahagera, gusa amakuru yizewe ni uko uwari uyitwaye ntacyo yabaye.

Amakuru THEUPDATE yahawe n’abo yahasize, ni uko Urwego rwa Polisi yushinzwe Umutekano wo mu Muhanda rwaje kuhagera, iyi Modoka igakurwa mu Muhanda mu rwego rwo gutuma Urujya n’Uruza byongera gukomeza nk’uko bisanzwe.

Amafoto

May be an image of 6 people, bicycle, road and street

May be an image of 2 people

May be an image of 1 person

May be an image of 2 people and text

May be an image of one or more people, crowd and text that says "IN FN ANDA AND"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *