Rwanda: Visi Perezida wa Gambia yakiriwe muri Primature

Ibihugu by’u Rwanda na Gambia bisanga ubufatanye mu gusangira ubumenyi kuri gahunda zo kwishakamo ibisubizo ari ingenzi mu iterambere ry’ibi bihugu.

Ibi byagarutsweho ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagiranaga ibiganiro na Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Gambia Muhammad B.S. Jallow n’itsinda ayoboye mu Rwanda.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byagarutse kuri gahunda zo kwishakamo ibisubizo zirimo inama y’igihugu y’umushyikirano, umwiherero w’abayobozi, imihigo n’ibindi u Rwanda rwakoze.

Ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi ni ingingo aba bayobozi bo muri Gambia bazibandaho mu ruzinduko rwabo mu Rwanda.

Gambia ni igihugu kiri mu burengerazuba bwa Afurika gifite ubuso bungana na kirometero kare ibihumbi 11,300 n’abaturage miliyoni 1,857,181.

Ni igihugu gihana imbibi na Senegal kigakora ku nyanja ya Atlantic.

Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, uburobyi n’ubukerarugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *