Kigali: Abatwara abantu n’ibintu bashyiriweho amabwiriza mashya

Minisiteri y’Ibikorwaremezo mu Rwanda yashyizeho amabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu rwego rwo kugabanya igihe abantu bamara ku byapa bategereje imodoka.

Ni ingamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 15 Ukuboza 2023.

Mu mpinduka nshya zakozwe mu gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali harimo kuba “Umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa ashobora guhabwa uruhushya agatwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali.”

Ibi bitandukanye nuko mbere byakorwaga kuko hatangwaga isoko, abaritsindiye akaba aribo bonyine bemerewe gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo Rwanda.

Muri aya mabwiriza kandi harimo ko aba mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe bagakora mu buryo bwa “Taxi Voiture”

Hari hashize iminsi Leta yemereye abafite imodoka zabo kuzifashisha mu gutwara abantu gusa, Ministre yatangaje ko izo modoka zihita zihagarara kugira ngo hifashishwe imodoka nshya. Avuga ko zari zaremerewe mu rwego rwo kuziba icyuho cyariho bitari mu buryo buhoraho kuko nta n’umusoro bakwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *