Muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye hakiriwe Abanyeshuri bateshejwe Amasomo n’Intambara yo muri Sudani

Kuri uyu wa Kabiri, abanyeshuri 200 baturutse mu gihugu cya Sudani biga mu ishami ry’ubuvuzi bakiriwe muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho baje gukomereza amasomo yabo.

Ni nyuma y’ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu cyabo, byanatumye ibikorwa remezo birimo n’amashuri y’iwabo byangirika.

Aba banyeshuri baturutse muri Sudani, baherekejwe n’abarimu babo ndetse n’ababyeyi babo.
Uko ari 200 bakiriwe ngo bakomeze amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Aba banyeshuri bavuga ko kuba bemerewe gukomereza amasomo yabo mu Rwanda, ari ibyishimo kuri bo, kuko bari bamaze igihe batiga kubera umutekano muke mu gihugu cyabo.

Mamoun Homeida, umuyobozi mukuru w’inama nkuru ya Kaminuza y’ubuvuzi muri Sudan, avuga ko bishimira kuba u Rwanda rwarabakiriye mu bihe bari barimo bikomeye, bakabemerera kuza gukorera mu Rwanda, bityo ngo bazakomeza gushyigikira uyu mubano mwiza igihugu kibagaragarije.

Dr Muhizi Charles, Umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko aba banyeshuri baje gukomereza amasomo yabo mu Rwanda, ariko bakazakomezanya na programes zabo bari basanganwe.
Gusa avuga ko nka Kaminuza y’u Rwanda, biteguye gutanga ubufasha bwose buzakenerwa kugira ngo amasomo yabo agende neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *