Ubwikorezi: 14 bamaze kumenyekana ko baguye mu Mpanuka y’Ubwato mu Kiyaga cya Mugesera

Imibiri y’abantu 14 ni yo imaze gukurwa mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana. Ni nyuma yaho ku wa Gatanu ubwato bwari butwaye abaturage 46 burohamye, abantu 31 ni bo babashije kurokoka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko harimo gushakishwa abandi bantu 2 bikekwa ko baba bakirimo.
Ni impanuka y’ubwato bwavaga mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma buza mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

Bamwe mu barokotse iyi mpanuka bavuga ko ubu bwato bwarimo abantu basaga 45 kandi bwakagombye kujyamo abantu 15. Abo 15 nibo bari bambaye jire (umwambaro wambarwa n’abagiye mu mazi).

Amakuru avuga ko ubwo bari mu bwato, bahuye n’umuyaga w’umuhengeri mwinshi, ukubita ubwato, bararohama, bamwe mu bari bambaye imyenda yabugenewe n’abazi koga babasha koga bavamo, abandi bararohama mu gihe inzego n’abaturage bahitse batabara bakuramo abandi.

Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Rajab yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko umusare wari utwaye ubwato yakoze amakosa kubera ko ubusanzwe ubwato yari afite butemerewe kurenza abantu 15, ni nabwo bwishingizi bwari bufite.

Yagize ati:”Byatewe n’uburangare bw’umusare wagombaga kubambutsa. Nabivuga mu buryo bubiri; yashyizemo abantu barenze ubushobozi bw’ubwato kandi harimo n’imyaka, harimo ibishyimbo, ibigori n’amagare. Yari yapakiye ku buryo burenze noneho bikaba ari n’igihe imvura yari ikimara guhita. Iyo imvura ikimara kugwa mu Biyaga haba harimo umuyaga mwinshi.”

Imirimo yo kurohora imibiri y’abantu 2 basigaye bahitanywe n’impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Mugesera irakomeje.

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage by’umwihariko abakorera ingendo mu bwato kutemera na rimwe kubujyamo batambaye imyenda yabugenewe no kwirinda kujya mu bwato burimo abaturage benshi cyangwa imizigo myinshi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *